20% by’Abatuye Afurika bugarijwe n’inzara: Impuruza kuri za Guverinoma

Mu gihe inzara igabanuka ku yindi migabane, muri Afurika irushaho gufata indi ntera. Impuguke mu bijyanye n'ubuhinzi n'abanyapolitiki basaba za Leta z'ibihugu gufata ingamba zirimo gushora imari mu buhinzi, bitaba ibyo, 60% by'abaturage bugarijwe n'inzara ku Isi bakazaba batuye muri Afrika.

kwamamaza

Raporo nshya y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa (FAO), ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa, yagaragaje ko 20% by’abatuye Afurika – bangana na miliyoni 307 – bafite ibibazo bikomeye mu kubona ibiribwa bihagije.

Mu gihe igipimo cy’abantu bashonje ku Isi cyagabanutse kivuye kuri 8.5% mu 2023 kikagera kuri 8.2% muri 2024, Afurika ni wo mugabane wonyine wagaragaje izamuka ry’igipimo cy'inzara. FAO ivuga ko nihatagira igikorwa, mu 2030 hafi 60% by’abazaba bugarijwe n' inzara ikabije ku Isi bazaba batuye muri Afurika.

Ubwo iyi raporo ya “The State of Food Security and Nutrition in the World (SOFI) 2025” yatangazwaga i Addis Ababa mu nama yahuje Ethiopia n’u Butaliyani, Umuyobozi wa FAO, Qu Dongyu, yavuze ko umugabane wose wa Africa udakwiye gusigara inyuma, asaba ubufatanye bushingiye ku bumwe n’ubushake bwa politiki.

Amina Mohammed, Umunyamabanga Mukuru wungirije wa Loni, yavuze ko iyi raporo igaragaza ukuri guteye impungenge ariko kandi inatanga impuruza bwo kugira igikorwa. Yagaragaje ko ibibazo birimo intambara, ihindagurika ry’ikirere, izamuka ry’ibiciro n’iyimurwa ry’abantu byashegeshe uburyo bwo kubona ibiribwa, bityo hakenewe imbaraga zihuriweho mu rwego mpuzamahanga.

Raporo ivuga ko kugeza ubu abantu miliyari 2.3 bugarijwe n'inzara ku gipimo cyo hejuru cyangwa kiri hagati, naho abandi miliyoni 90 bashya binjiye muri icyo kibazo kuva mu 2020.

Ku ruhande rwa Afurika, Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Mahamoud Ali Youssouf, yasabye ko ibihugu binyamuryango bikwiye gufata ingamba zirimo gushora nibura 10% by’umusaruro mbumbe (GDP) mu buhinzi, hagamijwe kongerera abaturage ubushobozi bwo kubona ibiribwa.

Youssouf yagize ati: “Ni ikihe gishobora gusobanura impamvu abana n’ababyeyi babarirwa muri za miliyoni baryama bashonje buri munsi? Ibi ni ibihe bikomeye bikeneye ibisubizo bikomeye”

UN ishimangira ko gukoresha inzira n'ibura ry'ibiribwa mu ntambara (nk'ibibera muri Gaza na Sudani) binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga. Antonio Guterres, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, yavuze ko “ibiribwa bidakwiye kuba intwaro y’intambara.”

Raporo ya SOFI isaba guverinoma za Afurika gutera intambwe mu buryo bukurikira: kongerera ubushobozi abahinzi bato, gushora mu buhinzi burambye, gukoresha ikoranabuhanga rigezweho, no guteza imbere politiki zishingiye ku bumwe n’ubufatanye hagati ya leta n’abafatanyabikorwa.

Mu gihe habura imyaka itandatu ngo 2030 igere, umwaka Isi yiyemeje kurandura inzara burundu, iyi raporo isaba ko Afurika idakomeza gusigara inyuma, hakenewe igisubizo cyihutirwa nk'inzira yonyine yo gutabara abashonje.

@rfi

 Jul 29, 2025 - 20:23