Ukraine yatangaje ko yateye intambwe ikomeye mu gihe Russia buri kuva muri Kherson.

Igisirikare cya Ukraine cyatangaje ko cyateye intambwe ikomeye ku munsi w’ejo muri Kherson, nyuma y’aho Uburusiya butangarije ko buri gukura ingabo mu mujyi wa Kherson.

kwamamaza

Ingabo za Ukraine zivuga ko zabohoje umujyi ukomeye wa Snihurivka uri ku birometero 50 mu majyepfo ya Kherson.

Ukraine ivuga ko iri kugenda isatira bikomeye ku mpande ebyiri hafi ya Kherson, harimo gutera intambwe y’ibirometero birindwi mu turere tumwe tumwe.

Uburusiya buvuga ko bwatangiye kuva muri uwo mujyi ukomeye bwari bwigaruriye ariko iki gikorwa gishobora gufata igihe.

Itangazo ryo ku wa gatatu ryagaragaye nk’inzitizi zikomeye ku ntambara ya Moscou muri Ukraine, nubwo abategetsi ba Ukraine bari bagifite impungenge  bavuga ko ibyo Uburusiya bwatangaje ari amayeri yo kugira ngo ingabo zayo zigubwe gutume no kwisanga mu mutego.

Gusa nta n’icyari kigaragaza ko Uburusiya buri gukura ingabo zabwo mu mujyi wa Kherson.

Ejo ku wa kane, Valeriy Zaluzhny; umuyobozi w’igisirikari cya Ukraine, yavuze ko adashobora kwemeza cyangwa guhakana ibyo kuva muri Kherson  bw’ingabo z’Uburusiya ariko akavuga ko ingabo ze zateye intambwe.

Gen Zaluzhny avuga ko ingabo ze zateye intambwe ikomeye ku mpande ebyiri zirimo Iburengerazuba bw’uruzi rwa Dnipro, akarere karimo Kherson. Yanavuze ko hari ahangana n’ibirometero birindwi babohoje , mugihe ingabo ziri gusatira ku ruhande rw’Iburasirazuba n’Iburengerazuba.

Amashusho ya videwo yerekana abanyagihugu bariko baramutsa abasirikare mu kibanza c’ihuriro, bigaragara ko bari bahejeje kwinjira mu gisagara ca Snihurivka.

Umujyi wa Snihurivka uherereye ku masangano y’imihanda ikomeye kandi niho hari igituro cya gari ya moshi cy’intara ya Mykolaiv, ihana urubibi na Kherson mu majyaruguru n’Iburengerazuba.

Bwifashishije urubuga rwa Telegram, Ubutegetsi bw’intara ya Mykolaiv bwagize buti “amakuru menshi meza uno munsi”.

Ubu butumwa bwatumye mu ijoro ryo ku wa kane hakwirakwira ibihuha by’uko ingabo za Ukraine zageze  mu nkengero za Kherson.

Iki cyafashwe nk’ikimenyetso cy’uko ingabo zishobora kuba zari zageze muri Chornobayivka iherereye muri Kherson.

Nubwo nta cyemeza ko aya makuru ari ukuri, ariko avuzwe mugihe hari hashize iminsi bivugwa ko ingabo za Ukraine ziri gusatira.

Kherson ni wo murwa mukuru wa mbere kandi wonyine w’intara zigaruriwe  n’Uburusiya kuva butangiye igitero cyabwo kuri Ukraine ku wa 24 Gashyantare (2).

Kuva mu mpera za Nzeri (9), Kherson yafatwaga na Kremlin nk’Ubutaka bw’Uburusiya , nyuma y’amatora yiswe kamarampaka ariko akamaganirwa kure n’amahanga.

Ariko Moscou yatangaje ko bitari bigishoboka ko ingabo zayo zikomeza kuba muri Kherson, zitegekwa kujya Iburengerazuba bw’uruzi rwa Dnipro; rugaba kabiri Ukraine.

Icyakora Gen Zaluzhny wa Ukraine avuga ko byakozwe nk’amaburakindi kuko nta nzira Uburusiya bwari bufite zo kugeza ibikoresho n’ibindi nkenerwa byagombaga kwifashisha ku rugamba.

 Icyakora minisiteri y’ingabo ya Ukraine yatangaje ko nibura bizasaba icyumweru cyose kugira ngo ingabo zose z’Uburusiya zibe zamaze kuva muri Kherson kandi ko bitoroshe kumenya ibyo umwanzi ari gukora.

Jens Stoltenberg, ukuriye OTAN/NATO, yavuze ko bigaragara ko Uburusiya buri ku gitsure gikomeye ariko ari ngomba kureba uburyo ibintu biri kugenda ku rugamba.

Nimugihe Ben Wallace, minisitiri w’ingabo w’Ubwongereza avuga ko Uburusiya buri kubaka uruzitiro rwo kurwanya ingabo za Ukraine ku nkengero z’uruzi rwa Dnipro bukoresheje ibikoresho bikomeye.

Anavuga ko amahanga atagomba gushimira Uburusiya kuba buri gusubiza ubutaka bwanyaze.

Ku ruhande rwa Ukraine, umujyanama mu biro bya Perezida avuga ko hakiri kare kuko umwanzi ashobora kuba ashaka guhindura Kherson umujyi w’urupfu ashingiye kuba ingabo z’Uburusiya zasiga ibisasu bya mine hirya no hino ndetse no kuba haterwa za bombe ariko ziri kure.

Ni ibikorwa avuga ko bishobora gutuma umubare w’abagwa ku rugamba wiyongera mugihe abasirikari bamaze kuhasiga ubuzima bagera ku 100 000 kuri buri ruhande ndetse n’abasivile 40 000, nk’uko biherutse gutangazwa mu cyegeranyo n’igisirikari cya Amerika.

Ibi bikomeje kuba mugihe Amerika yatangaje ko hari indi mfashanyo igiye guha Ukraine ifite agaciro ka   miliyoni 400 z’amadorari y’Amerika, harimo uburyo bugezweho bwa Avenger bwo gucunga umutekano w’ikirere hamwe n’ibisasu bya misire byo mu bwoko bwa Hawk.

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine avuga ko yavuganye kandi na minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak ku byerekeye imfashanyo bwaha Ukraine mu rwego rwo kurwanya umwanzi.

 Nov 11, 2022 - 11:14