
Tanzania: Perezida Samia yihanangirije abaharanira uburenganzira bwa muntu bo muri Kenya
May 20, 2025 - 14:31
Perezida wa Repubulika ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yatangaje ko adashobora kwihanganira abaharanira uburenganzira bwa muntu bo muri Kenya bashaka kwivanga mu bibazo by’imbere mu gihugu cye, abashinja gushaka guteza akajagari mu gihugu cye.
kwamamaza
Ibi yabivuze nyuma y’uko bamwe mu banyamategeko n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bakomoka muri Kenya birukanywe muri Tanzania. Aba bari bagiye gukurikirana urubanza rwa Tundu Lissu, umuyobozi w’ishyaka Chadema ritavuga rumwe n’ubutegetsi, uregwa ibyaha birimo icyo guteza imvururu.
Perezida Samia yagize ati: “Niba mu gihugu cyabo barabacinyije, ntibazaze hano gutoba. Ntituzabaha ayo mahirwe. Bamaze guteza akajagari iwabo.”
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu akomeje kugaragaza impungenge z’uko ubutegetsi buri gukaza igitugu ku batavuga rumwe na bwo, cyane cyane mu gihe igihugu cyitegura amatora ateganyijwe muri Ukwakira (10).
Ku wa Mbere, nibwo Tundu Lissu yagejejwe imbere y’urukiko nyuma yo gutabwa muri yombi mu kwezi gushize, mu gihe we n’ishyaka rye bavuga ko ari igitutu cya politiki.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


