Bangladesh: Umuyobozi ukomeye w'Ishyaka rya Kisilamu ribite abayoboke benshi mu gihugu, yatawe muri yombi.

Polisi ya Bangladesh yemeje ko yataye muri yombi Shafiqur Rahman ; umuyobozi ukomeye w'ishyaka rikomeye rya Kisilamui rifite abayoboke benshi mu gihugu. Ni nyuma y’iminsi atangaje ko abayoboke b’ishyaka rye baritabira imyigaragambyo y'abarwanya ubutegetsi, basaba ko abategetsi begura.

kwamamaza

Abashinzwe kurwanya iterabwoba bafashe Shafiqur Rahman, wo mu ishyaka rya Jamaat-e-Islami, i Dacca.  Icyakora Faruq Ahmed; umuvugizi wa polisi, yavuze ko adatanga amakuru ku byaha aregwa.

 Umuvugizi w’umutwe wa politiki ufite abayoboke benshi mu gihugu, wabujijwe kwitabira amatora kuva mu 2012, yamaganye ifatwa ry’uyu mugabo w’imyaka 64, avuga ko bigamije guhungabanya imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

 Yabwiye AFP ko“Uru ni urugero rushya rwo gukandamizwa n’akarengane bikorerwa ishyaka kuva mu myaka 15.”

 Mu myaka myinshi ishize, ishyaka rya politiki ryashyize hamwe n’ishyaka rikomeye rya Nationalist Party (BNP), riherereye ku ruhande rw’ iburyo ku ruhande rw’rumwe n’ubutegetsi, kandi iryo huriro ryayoboye igihugu hagati ya 2001 na 2006.

Ariko nyuma yaho Madame Hasina agiriye ku butegetsi muri 2009, abayobozi bose ba Jamaat  batawe muri yombi ndetse bashinjwa ibyaha by’intambara byakozwe mu ntambara y’Ububwigenge bw’igihugu yabayemuri 1971, ihanganye na Pakistan.

Abayobozi batanu bo hejuru  bamanitswe kuva muri 2013 kugeza 2016, mugihe amagana y’abayoboke barashwe, ndetse n’ababarirwa muri za mirongo barafungwa nyuma yahoo bakoreye imyigaragambyo yuzuye urugomo yo kurwanya ubutegetsi.

Ifatwa ry'uyu muyobozi wa Jamaat rije nyuma y'iminsi mike abayobozi babiri ba BNP yatawe muri yombi bazira gushishikariza urugomo rwabaye mbere y’igitero gikomeye cy’abakora imyigaragambyo irwanya guverinoma yabaye ku wa gatandatu.

Ishyaka rya BNP ryasabye ko Madamu Hasina yakurwa ku butegetsi, hakajyaho ubuyobozi bw’agateganyo bwategurwa amatora yigenga kandi aciye mu mucyo.  Jamaat n'amashyaka menshi yo ku ruhande rw’ibumoso no hagati yashyigikiye igitekerezo cya BNP, bavuga ko bagiye gutegura imyigaragambyo. 

Mu mezi ashize ibibazo by’ubukungu byugarije Bangladesh bigaragarira mu ibura ry’umuriro w’amashanyarazi ndetse n’izamuka ry’ibiciro n’ ibikomoka kuri peteroli, byatumye haduka imyigaragambyo mu gihugu hose.

 Ibihumbi n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi batawe muri yombi. Ibihugu by’Iburengerazuba , hamwe n’umuryango w’abibumbye bavuga ko batewe impungenge n’ibibazo bya politiki byo muri Bangladesh, kimwe mu bihugu byo ku mugabane wa Aziya bifite ubukungu buri kuzamuka cyane.

 Dec 13, 2022 - 15:45