Ukraine: Uburusiya burashinjwa ibyaha by'intambara muri Kherson.

Perezida was Ukraine Zelensky yatangaje ko muri Kherson yagaragaye ibyaha by'intambara bisaga 400 byasizwe bikozwe n'ingabo z'Uburusiya kuva zatangira kuhagenzura mu mpera za Gashyantare (2). Yavuze ko bahasanze ibyobo birimo imibiri y'abasivile n'abasirikari bishwe, Kandi ko Ukraine izakora ibishoboka abicanyi bakoze ibyo byaha bakagezwa imbere y'ubutabera.

kwamamaza

Perezida Volodymyr Zelensky yatangaje ko iperereza ryakozwe nyuma yaho ingabo z'iki gihugu zisubije Kherson ku wa gatanu w'icyumweru gishize, ryagaragaje ko ibyaha by'intambara birenga 400. 

Abavuga ko Hari imibiri y'abasivile n'abasirikari babonye, nubwo nta kibishimangira cyagaragajwe, icyakora Moscou ihakana ibyo ishinjwa, ikavuga ko itigeze igambirira abasivile na rimwe.

Hashyizweho ibihe bidasanzwe muri Kherson

Ubutegetsi bwa Ukraine bwamaze gushyiraho ibihe bidasanzwe muri iyi ntara imaze hafi amezi 10 igenzurwa n'ingabo z'Uburusiya, zahavuye mu mpera z'icyumweru gishize, zikajya hakurya y'uruzi rwa Dnipro, rusa n'urugabanya Ukraine kabiri.

Muri Kherson, yari yaragizwe umujyi mukuru w'intara za Ukraine zigaruriwe n'Uburusiya, Hashyizweho amasaha y'umukwabo ndetse ingendo zo kuva cyangwa kujya muri Kherson zirahagarikwa.

Perezida Zelensky yagize Ati:" mu karere ka Kherson, ingabo z'Uburusiya zashyize zikoze nk'ibyagaragaye mu yindi duce rw'igihugu cyacu, aho Bari barafashe."

Yavuze ko "tuzabashakisha ndetse tugeze buri mwicanyi imbere  y'ubutabera. Nta kubishidikanyaho.

Kuva Uburusiya bwatangiza intambara muri Ukraine muri Gashyantare (2) hagaragaye imva rusange nko mu duce turimo Bucha, Izyum ndetse na Mariupol, ndetse Ukraine ishinjwa ingabo z'Uburusiya kuva inyuma y'ibuo bwicanyi.
Mu kwezi gishize, Umuryango w'abibumbye wemeje ko muri Ukraine hakozwe ibyaha by'intambara ndetse ingabo z'Uburusiya ari zo zigomba kubazwa uko kutubahiriza uburenganzira bwa muntu kwagaragaye kuva intambara yatangira.

Kherson yafashwe n'Uburusiya kuva mu ntangiriro y'intambara , yaribyaragizwe umujyi w'uturere Perezida Putin w'Uburusiya yari yayatangaje ko twometswe ku gihugu cye, mu birori byabaye muri Nzeri(9).

Ingabo z'Uburusiya zibarirwa mu 30 000 nizo zari ziri muri Kherson ariko ntizikihabarizwa.

Ubu, aka karere Kari mu biganza by'ingabo za Ukraine, ndetse n'idarapo ry'iki gihugu ryamaze kuzamurwa.

Nubwo bimeze bityo ariko, Abategetsi baho basabwe kuguma who Bari barahungiye kugira ngo Ingo zabo zibanze zisuzumwe ko zidatezwemo ibisasu bya mine ndetse n'abaturage basabwe kubanza gutegereza ko za mine zasizwe zitezwe n'ingabo z'Uburusiya zibanza gutegurwa bakabona guhunguka.

Kwisubiza Kherson ni intsinzi ikomeye kuri Ukraine  ndetse n'igisebo kuri Leta ya Moscou, icyakora Perezida Zelensky yasabye abanya-Ukraine kutabyishimira cyane Kuko urugamba rugikomeje.

Ingabo za Ukraine zatangiye gusubizaho ibikorwaremezo birimo internet, amashyanyarazi ndetse n'obindi byari byarangijwe.

 Nov 14, 2022 - 10:31