
Perezida Tshisekedi mu biganiro I Washington byo gushaka inkunga zirimo izo kubaka inganda zitunganya amabuye y'agaciro
Feb 5, 2026 - 10:02
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yagiranye ibiganiro by’ingenzi na John Jovanovic, Perezida wa Export-Import Bank of the United States (Exim Bank) I Washington, bigamije gushakira RDC inkunga mu mishinga minini y’ibikorwaremezo no guteza imbere itunganywa ry’amabuye y’agaciro afatwa nk’ingenzi ku rwego rw’isi, mu rwego rwo kongerera igihugu agaciro k’inganda, guhanga imirimo n’iterambere rirambye.
kwamamaza
Mu itangazo ryasohowe n’ibiro bya Perezida wa RDC, byatangajwe ko ibi biganiro byibanze ku buryo Amerika yakongera uruhare rwayo mu gutera inkunga imishinga ikomeye ishobora guhindura ubukungu bwa RDC, cyane cyane mu rwego rw’amabuye y’agaciro n’ingufu.
Kimwe mu byaganiriweho cyane ni ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro yiswe “critical minerals” arimo cobalt, lithium na cuivre, akenewe cyane ku Isi. Perezida Tshisekedi yashimangiye ko RDC idashaka gukomeza kohereza aya mabuye adatunganyijwe, ahubwo ikwiye gushyira imbere kuyatunganya imbere mu gihugu, hubakwa inganda ziyatunganya ndetse bigatanga akazi ku baturage b'igihugu cye.
Uretse urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibi biganiro byagarutse no ku mishinga ibiri y’ibikorwaremezo ifatwa nk’ishingiro ry’iterambere ry’Afurika yo hagati, irimo umushinga w' umuhora wa Lobito, ugamije guhuza uturere tw’ubucukuzi twa RDC na Zambiya n’icyambu cya Lobito muri Angola, ndetse n’umushinga wa Grand Inga, ugamije gutanga ingufu nyinshi z’amashanyarazi zikenerwa n’inganda n’abaturage.
@Radio Okapi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


