Ukraine: Chancelier w’Ubudage yasabye Putin gucyura ingabo ze, hagashakwa ibisubizo bya diplomasi.

Olaf Scholz, Chancelier W’ubudage yasabye Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya gukura ingabo z’igihugu cye muri Ukraine kugira ngo hashakwe ibisubizo binyuze muri diplomasi.

kwamamaza

 Mu kiganiro cy’isaha imwe hifashishije telefoni,  Olaf  yashimangiye ko ibiganiro bya diplomasi bishoboka kandi  vuba ariko ingabo z’Uburusiya zavuye muri Ukraine, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa guverinoma y’Ubudage, Stefen Hebestreit, abinyujije mu itangazo rigenewe abanyamakuru.

Iri tangazo rinavuga ko Chancelier w’Ubudage yanamaganye  ibitero by’indege z’Uburusiya bikomeje kwibasira ibikorwaremezo by’abaturage muri Ukraine ndetse ashimangira icyemezo cy’ Ubudage cyo gufasha Ukraine  kwirinda ibitero by’Uburusiya.

 Aba bategetsi bombi bemeranyije gukomeza kuganira, cyane ku bibazo cy’ibura ry’ibiribwa ku isi ryatewe n’intambara y’Uburusiya muri Ukraine.

 Bagaragaje uruhare rukomeye rw’amasezerano y’Umuryango w’abibumbye ajyanye n’ibinyampeke, aheruka kongererwa igihe.

 Ni amasezerano yemerera iyoherezwa ry’ingano zo muri Ukraine ku byambu bya Ukraine, yavuguruwe ku ya 17 Ugushyingo (11) mu gihe cy’ amezi ane yo mugihe cy’imbeho, bigabanya impungenge ku ibura ry’ibiribwa ku isi.

Olaf Scholz  W’ubudage yaganiriye na  Perezida Putin, mugihe Joe. R. Biden; Perezida w’Amerika yagaragaje ubushake ko yiteguye kuganira na Mugenzi we w’Uburusiya [Putin] ariko igihe yagaragaza ubushake bwo gushyira iherezo ku ntambara yo muri Ukraine. Ariko ibiro bya Perezida w’Uburusiya, Kremlin bikabyamaganira kure.

 Dec 2, 2022 - 15:47