Uburusiya: Bakatiwe imyaka 19 y'igifungo bazira kurwanya igitero cya gisirikare muri Ukraine.

Urukiko rw’Uburusiya rwakatiye igifungo cy’imyaka 19 abantu babiri barimo uwahoze ari umusirikare n’uwahoze ari atanga ubutabazi wajugunye igisasu cya kokteil ya Molotov mu cyumba cy’umujyimu rwego rwo kwamagana ubukangurambaga bwo gushaka abajya kurwana muri Ukraine.

kwamamaza

Kugeza ubu, iki gihano nicyo cya mbere kiremereye gihawe abadashigikiye igitero cy’igisilikari cy’Uburusiya muri Ukraine ndetse gihawe abakoze iki gitero cyibasiye inyubako ya leta, ibitero byakomeje kwiyongera kuva iki gihugu kigabye igitero ku muturanyi.

AFP yatangaje ko ibiro ntaramakuru bya leta ,Tass, byagaragaje ko aba bagabo bombi, Roman Nasryev na Alexeï Nuriev, bahamijwe n’urukiko rwa gisilikari rw’I Ekaterinbourg (Oural), icyaha cyo gutegura ibikorwa by’iterabwoba mu gatsiko kateguwe.

Nubwo bahamijwe ibikorwa by’iterabwoba, Abaregwa bombi baburanye bahakana, bavuga ko nta gikorwa icyo ari cyo cyose cy’iterabwoba bigeze bategura, uretse kuba barashakaga kwamagana ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine.

Umuryango utegamiye kuri leta witwa Zona Solidarnosti  watangaje ko mu rukiko, Nuriev wakoraga ubutabazi, yagize ati: “Nashakaga kwerekana gusa ko mu mujyi wacu hari abantu barwanya ubukangurambaga ndetse n’igikorwa kidasanzwe cya gisirikare muri Ukraine.”

Ibitangazamakuru byo mu Burusiya byatangaje ko aba bagabo bombi bahawe igihano cya mbere kiremereye kurusha ibindi byahawe abarwanya igitero cyo muri Ukraine, basanzwe ari inshuti kuva kera, ndetse babyinnye mu itsinda rimwe ry’umuziki ryakoraga injyana ya Rock.

Ku ruhande rw’abakoze iperereza, bavuga ko hagati mu Kwakira (10), Roman Nasryev na Alexei Nuriev, bakoraga mu ngabo z’igihugu ndetse no muri Minisiteri ishinzwe ibihe bidasanzwe,ndetse ko rimwe ari n’ijoro bamennye idirishya ryo mu igorofa yo hasi y’umujyi wa Bakal, umujyi muto wo mu karere ka Tcheliabinsk.

Bavuga ko aba bagabo bahise bajugunya amacupa menshi yaka umuriro, icyakora nta muntu wahitanye cyangwa ngo akomerekere mur’ iyo nyubako, ari nayo ibiro bishinzwe ibarura rya gisirikare byakoreragamo.

Kuva Uburusiya butangije igitero kuri Ukraine muri Gashyantare (02) 2022, ababarirwa mu magana barahunze ndetse abandi batabwa muri yombi bazira kwamagana icyo Uburusiya bwita ibikorwa bidasanzwe bya gisilikari.

Kuva ubwo ababarirwa mu Magana bamaze gukatirwa!

 Apr 11, 2023 - 06:50