USA: Umugabo ukekwaho guteza inkongi muri Los Angeles yashinjwe kwihorera ku bakire

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umugabo witwa Jonathan Rinderknecht ategerejwe kuburanishwa tariki 8 Kamena (06) 2026, akurikiranyweho guteza inkongi yiswe Palisades Fire yahitanye abantu 12 muri 31 bapfiriye mu nkongi zibasiye Los Angeles muri Mutarama (01) 2025, aho ubushinjacyaha buvuga ko yabitewe n’urwango yari afitiye abakire no gushaka kwihorera.

kwamamaza

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo wahoze akora akazi ko gutwara abantu akoresheje Uber, yari afite uburakari bukomeye ku buryo ubukungu bwubakiye kuri capitalism bukora, ndetse ngo yabonaga abakire nk’abakandamiza abandi.

Inyandiko z’urukiko zatanzwe mu cyumweru gishize zigaragaza ko mbere y’ibyumweru bibiri ngo akore icyaha, yakoze ubushakashatsi kuri internet burimo amagambo akomeye arimo “kurandura abamiliyarideri bose”. Yanashakishije amagambo asaba kurekura Luigi Mangione, Umunyamerika ushinjwa kwica umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubwishingizi UnitedHealthcare, urupfu rwateje impaka zikomeye muri Amerika, cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Abatangabuhamya batandukanye batwawe na Rinderknecht bavuga ko bamubonaga nk’umuntu wuzuye uburakari, utavuga rumwe n’isi, kandi uhora avuga amagambo arimo gushinja capitalism no gushishikariza abantu kwifatira ubutabera mu ntoki.

Ubushinjacyaha buvuga ko hari n’izindi mpamvu zishobora kuba zaramushishikarije gukora icyaha zirimo kuba yaratewe agahinda no kwangwa n’uwahoze ari mugenzi we mu kazi bari bafitanye umubano w’igihe gito.

Nubwo ibyo byose bimushinjwa, Rinderknecht we yakomeje kuvuga ko ari umwere.

Iperereza rigaragaza ko uyu mugabo yaba yarateje umuriro mu ijoro ry'Ubunani bwo muri 2025 mu misozi iri hejuru y’agace ka Pacific Palisades, gatuwe n’abakire n’ibyamamare. Nubwo abashinzwe kuzimya inkongi bari batekereza ko bawuzimije, wongeye kugaragara ku wa 7 Mutarama (07), utwika igice kinini cy’ako gace ndetse ugera no mu mujyi wa Malibu.

Iyi nkongi iri mu zateye impungenge zikomeye muri Amerika, aho abayobozi bakomeje kugaragaza impungenge ku byaha bifitanye isano n’urwango rushingiye ku bukungu n’imyumvire ikabije ishobora guteza ibyago ku baturage.

Hari kandi abavuze ko cyaba ari igihano cy'Imana bitewe ko Los Angeles ari indiri y'ibyaha kandi inkongi y'umuriro yatangiye nyuma y'ibirori byari byumvikanyemo kwigereranya no gusuzugura Imana. Mu hari hashya, Insengero, imisaraba n'inzu nke ziswe iz'abakirisitu zigasigara zihagaze zonyine.

@RFI

 May 5, 2026 - 14:30