Tunisie: Abafite inganda zikora imigati bigaragambije.

Ibihumbi by’abafite inganda zikora imigati(boulangerie) Bari mu myigaragambyo basaba leta kubishyura indishyi yiswe inkunga ya leta. Bavuga ko nta bushobozi bafite bwayuma bakomeza gukora no kwishyura abakozi.

kwamamaza

Abafite inganda zikora imigati[boulangerie] 3.100, ni ukuvuga hafi 90% by'abateganijwe  guhabwa imfashanyo ya leta, nibo bitabiriye imyigaragambyo yasabwe n'urugaga rw'abafite izo nganda ku rwego rw'igihugu.

Basaba Leta ya Tunisia kubaha amezi 14 y'inkunga bari bagenewe ariko ntibayihabwe.Ni inkunga ingana na miliyoni 260 z'amafaranga y'ama-dinar akoresha muri iki gihugu, Ni ukuvuga miliyoni 78 z'amayero, nk'uko Mohamed Bouanane; ukuriye iyi syndicat yabitangarije AFP.

Yagize Ati:" Kuva tutabonye igisubizo cyiza gitangwa na guberinoma, Tuzakomeza imyigaragambyo."

Ibi Bouanane yabitangaje nyuma yo kugirana ikiganiro n’uhagarariye ibiro bya Minisitiri w’ubucuruzi. Kubwe, guverinoma igomba kubasezeranya kwishyura indinshi zigatwanga buhoro buhoro kuva muri Mutarama (01) 2023.

Ubusanzwe iyi syndicat y'abafite inganda zikora imigati yari yarateguye imyigaragambyo nk'iyi mu mpera z'Ukwakira (10), mbere yo guhagarikwa kw' amasezerano bari baragiranye na guverinoma ya Tunisie yo guha abafite izi nganda ubufasha mugihe cy'amezi ane ingana na miliyoni 23.5 z'amayero.

Gusa ayo masezerano ntiyigeze yubahirizwa, aribyo ubuyobozi bw'uru rugaga bwicuza.

Bouanane, Ari:"Ntidushobora gukomeza gukora kuko tudafite ubushobozi bwo kwishyura abakozi bacu, ndetse n'ibindi dusabwa. Guverinoma igomba kutwishura!"

Nubwo abakora imigati bigaragambije kuva ku was gatatu, ariko abagera ku 1200 batarebwa n'iyi nkunga ya Leta ntibigeze bahagarika ibikorwa byabo.

Kugeza ubu, Tunisie iri mu kaga gakomeye k'ibura ry'iby'ibanze nkenerwa mu buzima bwa buri munsi birimo isukari, Amata, umuceri ndetse n'ibindi.

Imibare iheruka gushyirwa hanze mu ntangiriro z'Ukuboza (12) igaragaza ko muri iki gihugu  izamuka ry'ibiciro riri ku 9.8%.

Nimugihe Tunisia iri gutegura amatora y'abagize inteko ishingamategeko ateganyijwe kuba mu minsi icumi iri imbere.

Ndetse bikiyongeraho kuba iki gihugu cyugarijwe n'ibibazo bya politiki kuva ubutegetsi bwa Perezida Kais Saied bwahirikwa ku ya 25 Nyakanga(7) 2021.

 Dec 8, 2022 - 09:35