Ubwisanzure buri kubangamirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga

I Kigali, muri Convention Center hari kubera inama nyunguranabitekerezo yateguwe n' ihuriro ry'imiryango itanga ubufasha mu by'amategeko (LAF) ku bufatanye n'urwego rw'abanyamakuru bigenzura (RMC) igamije kongera ubumenyi ku gutangaza amakuru hifashishijwe ikoranabuhanga, kurwanya ikwirakwiza ry'amakuru y'ibihuha n'andi makuru ashobora kubangamira uburenganzira bwa muntu.

kwamamaza

Me. Andrew Kananga, Umuyobozi wa LAF, yavuze ko nubwo itegeko nshinga rya 38 riha umuntu uburenganzira bwo kwisanzura no gutangaza inkuru ariko iryo tegeko rinashyiraho imbibi ry'uko ibyo bigomba gukorwa mu buryo bitabangamira uburenganzira bw'abandi cyangwa ubuzima bwite bw'umuntu.

Kimwe mu bikomeje kuba ikibazo nuko ubwisanzure buri kubangamirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga kuko hakigaragara ibitangazwa kandi bigize icyaha.

Mu gutangiza iyi nama, abatanze ibiganiro bashimangiye ko nubwo ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ari uburenganzira buri mu itegeko nshinga, bugomba gukoreshwa mu buryo bwemewe n’amategeko no kubahiriza uburenganzira bw’abandi.

Iyi nama yitabiriwe n'ingeri zitandukanye harimo abayobozi mu nzego zitandukanye, abanyamakuru, abanyamategeko n'abafatanyabikorwa mu iterambere.

 Jul 10, 2025 - 12:03