Ubutegetsi bwa Iran bwahakanye gukora igitero cyarakaje cyane Israeli

Leta ya Iran yatangaje ko igitero cyayo cya missile cyageze ku bitaro bya Soroka biherereye i Beersheva mu majyepfo ya Israel, kitabaye ku bushake, ahubwo cyari kigamije kwibasira ibirindiro bya gisirikare n’ubutasi biri hafi y’aho ibyo bitaro biherereye. Ni nyuma y’uko iki gitero cyasize nibura abantu 47 bakomerekeye muri Israel.

kwamamaza

Nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’itangazamakuru cya Leta ya Iran (IRNA), Iran yavuze ko "intego nyamukuru” y’icyo gitero yari ikigo cy’ubutasi n’itumanaho cya gisirikare cya Israel (IDF C4I) ndetse n’ikigo cy ’ubutasi biherereye muri pariki ya tekinoloji ya Gav-Yam, hafi n’ibitaro bya Soroka. Iran ivuga ko ibitaro bitarashweho byihariye, ahubwo byahuye n’ingaruka z’ihungabana ryatewe n’ubushyuhe bw’iyo missile (onde d'explosion).

Icyakora ubutegetsi bwa Israel ntibwemeranya n’ibyo bisobanuro. Minisitiri w’ingabo, Israel Katz, yavuze ko Iran yakoze icyaha cy’intambara gikomeye, ubwo yarasaga ibitaro ndetse n’amazu y’abaturage, avuga ko Ayatollah Ali Khamenei agomba kubiryozwa. Ati: “Uwo mutegetsi w’igitugu yihishe mu buvumo, arasa ku bitaro no ku nzu z'abaturage muri Israeli. Ni ibyaha by'intambara bikomeye cyane.  Khamenei azabyishyura.”

Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu we yaburiye Iran ko izishyura “igiciro gikomeye”, ashimangira ko igitero cyagabwe ku bitaro n’abasivile kiri mu bikorwa bikabije by’ubugizi bwa nabi Iran ikwiye kubazwa.

Sharren Haskel, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel, yavuze ko Iran yibasiriye “ku bushake” ibitaro bya Soroka—ibitaro bikuru byita ku barwayi bo mu karere ka Negev, harimo n’ingabo zakomerekeye mu ntambara yo muri Gaza—avuga ko ari igikorwa “cy’ubwicanyi n’ubugome bugambiriye abasivile.”

Minisitiri w'ingabo yavuze ko we na Netanyahu bamaze gutanga amabwiriza y'ibitero byo kwihimura kuri Iran. Ibyo bitero bigomba kwibasira ibikorwa bya Nikleyeri nk'ibisanzwe ariko hakiyongeraho inyubako za Leta ya Iran mu murwa mukuru, Tehran.

Magen David Adom, isosiyete itanga ubutabazi muri Israel, yatangaje ko abakomerekejwe n’icyo gitero bagera kuri 47, barimo batatu barembye, abandi bagakomereka byoroheje cyangwa bagira ihungabana ubwo birukaga bajya mu bwihisho.

 Jun 19, 2025 - 11:49