Ubusinzi n’ubujura: bimwe mu bibazo bibangamiye iterambere n’imibereho y’umuturage w’I Nyaruguru

Ubuyobozi bw’aka karere buravuga ko ibibazo birimo nk’ icy’umuryango ufite ibiwubangamiye nk’amakimbirane, ubusinzi, guhuza inshingano kw’ababyeyi… ari bimwe mu bikibangamiye gahunda ya guverinoma y’imyaka irindi igamije kwihutisha iterambere n’imibereho myiza y’abaturage [NST1]. Ibi byagarutsweho mu isuzumabikorwa rigamije kurebera hamwe aho iyi hagunda igeze ishyirwa mu bikorwa.

kwamamaza

Abayobozi b’akarere ka Nyaruguru bagaragaza ko n’ubwo kuva mu mwaka w’2017 kugeza 2023, beshejemo imihigo ku rugero rwiza inshuro ebyiri ariko bidahagije.

Muri iyo mwaka, rimwe aka karere kaje ku mwanya wa mbere, ubundi kaza ku mwanya wa kane, ariko ubuyobozi buvuga ko bugomba gukomeza kugenzura niba gahunda za Guverinoma ziri gushyirwa mu bikorwa uko bikwiye, nkuko Pasiteri Anicet KABALISA; uyobora ihuriro ry’abafatanyabikorwa mur’aka karere abitangaza.

Yagize ati: “ ni ukureba mu iterambere ry’akarere turava he , turajya he? Mbese ni ibiki bikenewe kunozwa? Mbese nihe twakwihuta? Ikindi ni ugutuma aho umuntu yagiye atsikira amenya habaye iki? ese icyerekezo NST1, DDS y’akarere irimo iragenda gute iva muri wa murongo mugari w’igihugu.noneho tukareba n’uburyo tubihuza na planning.”

“Umuntu akavuga ngo harya ibyo nkora mbanza gutekereza impinduka bizazanira umuturage? Ese mbikora neza? Ndabinoza? Iyo turi hano dufata ingamba kandi hamwe.”

Mu isuzumabikorwa ryatangiye gukorwa muri aka karere, hari ibyagaragajwe nk’ibikibangamiye ishyirwa mu bukorwa rya zimwe muri gahunda za Leta.

Ibyo birimo bamwe mu babyeyi basa n’abataye inshingano zo kurera abo bibarutse, aho bivugwa ko babaharira abakozi na radiyo.

Mediatrice NYIRABAHINYUZA; uhagarariye inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’Akarere, yagize ati: “ ahubwo rero icyabuzemo ni uko umuntu yavuga ko ababyeyi bataye inshingano zo kurera abana babo no kubaha ibyo bagomba. Babarekeye radiyo ngo zibarere, babarekera televiziyo ngo ibigishe: ibikwiriye n’ibidakwiriye. Ababyeyi bamwe bateshutse kuri iyo nshingano niyo mpamvu bya byonyi twahoze tuvuga….”

HAGUMAMAHORO Jean de Dieu; Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Kibeho, avuga ko   ikindi kikibangamiye ishyirwamubikorwa rya gahunda za leta ari abumvise nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo, bigakururira ibibazo umuryango,ndetse bigatuma na rya shyirwa mu bikorwa rya zimwe muri gahunda za leta zidindira.

 Ati: “ikigaragara ni uko mu gihe cya none ubona ireme ryo mu ikubitiro ry’ umuryango ari ibyonyi bigenda biwototera kuburyo uko Imana yawushatse kuva mu ntangiriro [ugendeye ku byanditswe bitagatifu], ubona ugenda wononekara kubera ibyo byonyi.”

“ ubona mu gihe cya none, hari ibyitwa ngo iterambere n’ibigezweho bigenda byototera umuryango, uburere bw’abana buragenda buhazaharira kuko byapfiriye mu muryango, hagati y’umugabo n’umugore. Byanze bikunze bigira ku bana.”

Gashema Janvier; ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko guhura n’abakorera ibikorwa byabo mu Karere, bagasuzuma aho ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zigamije guteza imbere umuturage zigeze, biba bikenewe kuko bose bahuriye ku muturage.

Ati: “Buri mwaka tugira igihe duhura n’abafatanyabikorwa bose, turi mu mwaka usa naho ari uwa nyuma wa NST1: wo gushyira mu bikorwa gahunda ya guverinoma y’imyaka 7.”

“ icyo bisobanuye ni uko abaturage tubahuriyeho twese, turashaka ko rero ibyo dukora, tubikora twese turi hamwe. Ntabwo umuturage kuri twe tukimwita umugenerwabikorwa, ahubwo turashaka ko aba umufatanyabikorwa, akagira uruhare mubyo dukorana nawe kandi bikaramba yabigizemo uruhare.”

“ icyo bivuze rero ni uko guhuza imbaraga gutya ari ukongera umuvuduko, ni ukongera kwisuzuma noneho aho bitagendaga neza tukongera imbaraga, aho byagendaga neza tugakomeza kubibungabunga.”

Abayobozi bo mu karere ka Nyaruguru, bavuga ko ubufatanye bwabo, abaturage n’abafatanyabikorwa, buzatuma akarere karushaho kwihuta mu iterambere rijyana no gushyira umuturage ku isonga mu mibereho myiza.

@ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Kigali.

 Mar 28, 2023 - 10:25