Haracyari ikibazo mu mitangire ya serivise ihabwa ababyeyi bagiye kubyarira kwa muganga.

Ababyeyi baravuga ko kwa mu ganga hakiri ikibazo cy’imitangire ya serivise bitewe n’ubuke by’ababyaza. Ibi babitangaje mugihe inzego z’ubuzima zivuga ko hashize imyaka 20 hashyizweho icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana mu rwego rwo gukomatanya ingamba zo kwita ku buzima bwabo.

kwamamaza

Ibi byatangajwe ubwo hizihizwaga icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi mu birori byabaye ku wa mbere, mu karere ka Rubavu, mu murenge wa Cyanzarwe, mu Kagali ka Busigali.

Bagenhdeye ku nsanganyamatsiko y’iki cyumweru igira iti” nta mubyeyi ukwiye gupfa abyara”, Umwe mu babyeyi baganiriye n’umunyamakuru w’Isango Star, yavuze ko ababyeyi batwite bahabwa serivise neza, ati: “Mbega ku babyeyi bafite inda[batwite] kugira ngo badapfa. Buriya iyo nasamye nihutira kugera kwa muganga noneho bakangira inama z’uburyo nakwitwara noneho nanjye nkazikurikiza kugira ngo umwana agire imikurire myiza.”

Icyakora uyu mubyeyi anavuga ko hakenewe abandi baganga, ati: “ ariko byaba byiza bongeye abaganga kuko iyo abarwayi babaye benshi usanga batakwitaho uko bikwiye.”

Umubyeyi w’umugabo yunze murye ati: “Turasaba Leta ko yatwongerera abaganga kur’iki kigo nderabuzima cya Busigali kuko usanga serivise ari nke bitewe nuko dufite abaganga bake. Ibyo bikaba byatuma umubyeyi ashobora kugirira ikibazo kur’ibi bitaro.”

Ku kibazo cy’abaganga bake muri izi service zitangirwa kwa Muganga, Dr. Uwariraye Parfet; umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi n’isuzumabikorwa muri Minisiteri y’ubuzima, avuga ko iki kibazo bakizi ariko bari mu nzira yo ku gikemura.

Ati: “Iki kibazo turacyizi kuko ababyaza ntibaraboneka mu bigo nderabuzima byose. Ubu icyo turi gukora ni ukureba uko amashuli yigisha abaforomo n’ababyaza, hagiyeho gahunda yo kubafasha kugira ngo dushishikarize abiga umwuga w’ububyaza.”

Anavuga ko “mu bigo nderabuzima ni uko imbonerahamwe yaravuguruwe ku buryo twongereyemo umubare w’ababyaza. Ubu turimo kugerageza kubashyira mu myanya ndetse uko bagenda baboneka ku isoko [ry’umurimo] abe ari nako tugenda tubashyira mu myanya.”

Ubushakashatsi bwo mu mwaka w’ 2020-2021 ku mibereho y’abaturage bwagaragaje ko  mu babyeyi 100 000,   203 muri bo bapfa babyara. Nimugihe abana 1 000 bavuka, 19 muri bo barapfa.

@ Kayitesi Emilienne/Isango Star-Rubavu.

 Nov 15, 2022 - 14:02