Ubushinwa: Bakatiwe gufungwa imyaka irenga 10 bazira gusaba perezida Xi Jinping kwegura!

Xu Zhiyong na Ding Jiaxi ni abanyemategeko bakatiwe igifungo kirenze imyaka 10 bazira kuba baribasiye Perezida Xi Jinping. Aba banyamategeko bombi baharanira uburenganzira bwa muntu bahamwe n’icyaha cyo gushaka guhirika ubutegetsi bwa leta, nk’uko umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu [HRW] wabitangaje.

kwamamaza

Xu Zhiyong yakatiwe gufungwa imyaka 14 azira kwibasira Xi bitewe nuko yitwaye mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19 nyuma y’urubanza rwabereye mu ntara ya Shandong iherereye Iburasirazuba bw’Ubushinwa.Mugenziwe yakatiwe igifungo cy’imyaka12

Mugenzi we Ding Jiaxi yakatiwe igifungo cy’imyaka cumi n'ibiri kandi abuzwa gukora imirimo ya Leta imyaka itatu, nk'uko Luo Shengchun; umugore we yabitangarije AFP.

 Aba bagabo bombi bahamwe n'icyaha cyo gushaka guhirika ubutegetsi bwa leta, ndetse ni bamwe mu bantu bakomeye bo mu mutwe mushya w’abaturage basaba ko habaho ivugurura ry’itegeko nshinga kandi bagashinja guverinoma kimakaza ruswa.

Icyakora ubwo uhagarariye urukiko yabazwaga na AFP ibijyano n’ibi bihano, yanze kwemeza kubyemeza.

Ubwisanzure bwa muntu bwaragabanutse!

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko ku butegetsi bwa perezida Xi Jinping, ubwigenge bwa buri muntu n'ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo byagabanutse.

Yaqiu Wang, Umushakashatsi wa HRW mu Bushinwa, yagize ati: "Gukurikiranwa n’ibihano bikabije byahawe Xu Zhiyong na Ding Jiaxi byerekana ko Perezida Xi Jinping yanga byimazeyo ibikorwa by’amahoro."

 Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wavuze ko iburanisha ry’abo bagabo bombi ryaranzwe n’amakosa no gufatwa nabi.

Ding Jiaxi yatawe muri yombi mu Kuboza (12) 2019, nyuma yo kwitabira inama rwihishwa yitabiriwe n’abaharanira uburenganzira bwa muntu n’abavoka, barimo Xu Zhiyong. Umugore we yavuze ko ahangayikishijwe cyane n’iyicarubozo bashobora gukorerwa bafunzwe.

Naho Xu Zhiyong wahoze ari umwarimu mu by'amategeko, yatawe muri yombi muri Gashyantare (02) 2020, nyuma yo kohereza ubutumwa kuri interineti yamagana uburyo  Xi Jinping ari kwita ku bibazo, harimo n’iby’icyorezo cya Covid-19 n’imyigaragambyo ishyigikiye demokarasi muri Hong Kong.

 Icyo gihe kandi yari amaze imyaka ine afunzwe azira gusaba abayobozi gukora imenyekanisha ry'umutungo.

 Apr 10, 2023 - 16:31