Rwamagana: Abakiri bato binjijwe mu rugamba rwo rwo kurwanya ruswa

Urubyiruko rwo mur’aka karere rwahagurukiye kurwanya Ruswa n'akarengane aho bigisha abana bakiri bato bari mu mashuri bagasobanurirwa ububi bwa ruswa ndetse bakanafasha abafite ibibazo by'akarengane kubigeza ku rwego rw'umuvunyi. Nimugihe u Rwanda ruza ku mwanya wa 49 ku rwego rw'isi mu kurwanya Ruswa,Urwego rw'umuvunyi ruvuga ko hari intego y’ uko mu 2050, u Rwanda ruzaba ari urwa mbere mu kurwanya ruswa.

kwamamaza

Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Rwamagana bavuga ko baretse guharira Leta yonyine kurwanya ruswa, ahubwo nabo bahitamo gufatanya nayo kuyirwanya kuko aribo mbaraga z’igihugu zubaka kandi vuba.

Bavuga ko bajya mu bigo by’amashuri bakigisha bagenzi babo b’abana ububi bwa ruswa.

Mu kiganiro bagiranye n’Isango Star, umwe yagize ati: “ nk’urubyiruko tugomba gushyiramo imbaraga nyinshi kurushaho kugira ngo turwanye iyo ruswa. Nitwe Rwanda rw’ejo, tutayirwanyije ntaho u Rwanda twaba turugeza. Ni ukwigisha abantu runaka, tukajya nko mu bigo tugatanga inyigisho bitewe nizo tugenda duhabwa n’abadukuriye.”

Undi ati: “utabanje kubwira umwana mutoya ibya ruswa, ashobora gukurira mucyitwa nka ruswa; haba ku ishuli kuko hari uburyo umwana aha amafaranga mugenzi we cyangwa ikindi kiguzi runaka ngo umfashe unyibire ibizami cyangwa se unyandikire aka gapapuro runaka…burya iyo nayo ni ruswa mu mashuli. Iyo turi kumwe nabo turababwira tuti umuntu ayigira akiri mutoya.”

Tuyisenge Hamilcar Fidele; Umuyobozi wa Club Umuhuza ifatanya na bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Rwamagana, kurwanya ruswa, avuga ko kuyirwanya babicisha mu mikino n’imyidagaduro kugira ngo babashe kwigisha urubyiruko n’abakuze kuyirinda.

Anavuga ko banafasha abaturage kugeza ibibazo by’akarengane ku rwego rw’umuvunyi.

Ati: “ ni ibikorwa birimo ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa n’akarengane binyuze mku mikino, indirimbo, imivugo, ikinamico ndetse n’ibiganiro kandi igafasha urubyruko rundi gukora iyo gahunda yo kurwanya ruswa. Habamo ibindi bikorwa byo gufasha abaturage kugeza ibibazo byabo ku rwego rw’umuvunyi, batarinze kujya I Kigali.”

Ubusanzwe u Rwanda rugeze kumwanya wa 49 ku isi mu kurwanya ruswa kandi rukaba rwifuza kuza ku mwanya wa mbere mu 2050. Nirere Madeleine; Umuvunyi mukuru, avuga ko hakenewe umusanzu wa buri wese [harimo n’urubyiruko] ndetse n’izindi nzego zitandukanye, kugira ngo uwo muhigo u Rwanda rwihaye wo kuba urwa mbere mu kurwanya ruswa ubashe kugerwaho.

Ati: “ birasaba ko dukora cyane mu kubaka igihugu cya mbere ku isi mu kurwanya ruswa n’akarengane. Ni ukuvuga ngo niba dushaka kugera ku mwanya wa mbere muri 2050, hari ibyo bisaba gukora. Birasaba gukora cyane, gukorana n’izindi nzego kuko ruswa ntitandukana n’akarengane, n’akarengane ntigatandukana na ruswa, biragendana. Niyo mpamvu mu nshingano zacu tugomba gukora cyane kugira ngo icyo cyerekezo igihugu cyacu, tugendanemo neza.”

Club Umuhuza imaze imaze imyaka 10 ishinzwe, ikora ibikorwa byo kurwanya ruswa n’akarerengane. Kuri ubu, igizwe n’abanyamuryango 188, aho ifite ikicaro mu karere ka Rwamagana.

Kuba urubyiruko ari imbaraga z’igihugu zubaka kandi vuba, urwibumbiye muri iyi Club, rugaragaza kandi ubukangurambaga bakuyemo babujyana n’iwabo bakigisha ababyeyi babo kwirinda ruswa.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.

 May 8, 2024 - 11:20