Uburusiya burashinja Ukraine gushaka kwica Perezida Putin.

Uburusiya burashinja Ukraine gushaka kwica Perezida Putin Vladimir, binyuze mu gitero cyagabye ku ngoro ya perezida Putin hifashishijwe indege zitagira abapilote [drones]. Perezidansi y’Uburusiya ivuga ko kur’uyu wa gatatu yabonye drone ebyiri zo muri Ukraine zishaka kugaba igitero kuri Kremlin, mugihe habura iminsi mike ngo habe ikirori byo mu rwego rwa gisilikari I Moscou.

kwamamaza

RFI ivuga ko Perezida Putin atigeze akomereka, ahubwo umugambi wa Ukraine wapfubijwe no kuba icyo gitero cyagabwe uyu mukuru w’igihugu yibereye I Novo-Ogaryovo, nk’uko byatangajwe na Dimitri Peskov; umuvugizi we.

Novo-Ogaryovo ni umwe mu mijyi irimo urugo rwa Putin, ndetse ni mu birometero 37 mu burengerazuba bw’umurwa mukuru, Moscou.

Amashusho yakwirakwijwe ku rubuga nkoranyambaga rwa  telegram agaragaza ko mu ijoro [ ahagana 2h30 z’igitondo] umwotsi mwinshi uzamuka hejuru y’ingoro ya perezida Putin, ari naho hazwi ko atuye. Andi yerekana hari ibiturika bigacikagurikamo uduce tw’umuriro.

Izo drone zombi zatatse ingoro ya perezida w’Uburusiya [Kremlin] mu ijoro ryashize, nk’uko Kremlin ibivuga, igashimangira ko byamenyekanye bitewe n’ibikorwa bidasanzwe by’igisilikari cy’iki gihugu ndetse na za radars.

Ibyo bice byaka umuriro byagaragaye hejuru y’inyubako ya Kremlin, ndetse Uburusiya buvuga ko bufite uburenganzira bwo kwirwanaho igihe cyose.

Iki gitewro cyagabwe mugihe hateganyijwe ibiriro birimo akarasisi ka gisilikari kazaba ku ya 9 Gicurasi (05). Ibikorwa bya Putin byakomeje uko byateguwe , uretse ibikorwa bimwe bitatangajwe byo kuri uyu munsi w’ibirori byasubitswe by’agateganyo.

Mugihe ibi birori byegereje, hari icyoba ko hashobora kuba ibikorwa by’iterabwoba. Ahitwa mu gace gatukura hamaze gufungwa kuva kuwa kane ushize.

 May 3, 2023 - 18:09