Uburusiya bwafashe ibihano bishya by’Uburayi nk’ibitumvikana!

Ibiro bya Perezida w’Uburusiya,Kremlin, byibasiye umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi nyuma yo kwemeza ibihano bishya by’ubukungu ku Burusiya kubera igitero cy’ingabo z’iki gihugu muri Ukraine.

kwamamaza

Dmitry Peskov, umuvugizi wa Kremlin yabwiye itangazamakuru , ati: "yego, ibi byose, ntibyumvikana!”

Ibihano bishya by’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi byibasiye ibigo byinshi by’Uburusiya bikora ubucuruzi cyangwa ibigo bya Leta , harimo n’andi mabanki atatu yo mu Burusiya, byose hamwe ni 121.

Kuba ku rutonde rw’abafatiwe ibihano kuriyi nshuro bisobanuye guhagarikirwa umutungo muri EU, ndetse na visa zo kwinjira mu bihugu bigize uyu muryango.

Ibihano biheruka byafashwe ku nshuro ya 10 n’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi bigamije kugabanya amafaranga Uburusiya bwinjiza ndetse n’ibikoresho bya gisirikare nk’uburyo bwo gukemura amakimbirane.

Peskov yavuze ko ibihugu by’iburengerazuba bw’isi birwana no gushaka abantu n’ibigo byinshi byo gufatira ibihano.

Ati: “Ibyo bisobanura urutonde rudakwiye rw'abantu n’ibigo.”

Yongeyeho ati: "Turimo kuvuga ku bantu nk'abo babishoboye kandi kuri bo, gushyirwa ku rutonde ntabwo bizatera ikibazo."

 Feb 27, 2023 - 14:54