Uburenganzira bw’umukobwa n’umuhungu ntibwubahirizwa kimwe mu muryango.

Ubuyobozi bukuru bw’ikigo gishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu iteramabere (Gender Monitoring Office) buravuga ko ababyeyi bakwiye gufata umwana w’umuhungu nk’umwana w’umukobwa kuko ibiba ku w’umukobwa nawe byamubaho.

kwamamaza

Ibi bitangajwe nyuma y’aho bigaragariye ko hakiri bamwe mu babyeyi bashyira imbere umwana w’umukobwa babitewe no guhora bamuhangayikiye nk’umunyanyantege nke.

Ibi bikunze kugaragara cyane mu bice by’icyaro, cyane ko iyo uganiriye na bamwe mu babyeyi nk’aba bo mu karere ka Nyanza, bagaragaza ko umwana w’umuhungu n’uw’umukobwa mu rugo, batabafata kimwe.

Bavuga ko uw’umuhungu afatwa nk’umunyembaraga, mugihe mushiki we agafatwa nk’umunyantege nke.

Nk’igihe cy’itangira ry’ishuri, iyo hari ubushobozi buke, umukobwa niwe uhabwa amafaranga y’ishuri yuzuye. Musaza we akabwirwa ko igihe bazamwirukanira, azaba yabonetse kandi nk’umusore w’imbaraga kugaruka I Muhira bitazamugora.

Ku bw’aba babyeyi, kubafata kimwe ngo biragoye, kuko umwana w’umukobwa bamuhangayikira kurusha musaza we.

Umubyeyi umwe yagize ati: “Burya rero uhura n’ibibazo cyane ni umwana w’umukobwa. Nonese umuhungu hari ubwo yaterwa inda?! Ntabwo aseba nk’umukobwa! Duhangayikira abana b’abakobwa.”

Undi ati:“ uw’umukobwa rero niwe duhangayikira cyane, uw’umuhungu ntabwo tumuhangayikira cyane. niyo yamyumvire yacu yo kumva ko umukobwa aratwara inda, umuhungu akaba arigaramiye kuko atazaheka, atazonsa.” “ umukobwa aracyafatwa nk’umunyantege nke.”

N’ubwo ababyeyi babigenza batya, ariko siko byagakwiye kugenda, nk’uko Rose RWABUHIHI; Umuyobozi mukuru bw’ikigo gishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu iteramabere (Gender Monitoring Office), avuga ko umwana w’umuhungu bakwiye kumufata nka mushiki we kuko ibyamubaho ari nabyo bishobora kuba kuri mushiki we.

Yagize ati:“ibyo nabyo ntabwo aribyo kuko abana bose bagomba kugira uburenganzira bumwe. Iyo tuvuga uburinganire ni uko abantu batekereza bafite ukuntu babyumva ariko ni n’ibyo byo kugira amahirwe amwe, umwana w’umukobwa agashobora kujya ku ishuli, n’uw’umuhungu.”

“ ni inshingano z’ababyeyi kutagira n’umwe basubiza inyuma kuko n’abahungu barasambanwa, barahohoterwa. Rero ni ngombwa ko icyo kintu tucyitaho kuko buri wese afite ibishobora kumugonga kurusha undi ariko n’iby’abahungu tubyiteho kuko barabifite, kuba bashorwa mu businzi.”

Ubushakashatsi bwakozwe n’iki kigo gishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu iteramabere (Gender Monitoring Office), ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abana mu muryango bwagaragaje ko abaturage basaga73 % bemera ko buhari , mu gihe abagera 26.2% bo babihakana.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Amajyepfo.

 Apr 20, 2023 - 09:53