Ubukungu bw’u Rwanda bwahungabanye ku kigero cya 13.9% muri 2022.

Banki nkuru y’igihugu, BNR, iragaragaza ko ubukungu bw’igihugu mu mwaka w’2022 bwahungabanyeho 13.9% buvuye ku 0.8% mu mwaka wari wawubanjirije w’2021. Gouverineri wa banki nkuru y’u Rwanda avuga ko nubwo ibyo byateye ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro rya hato na hato ariko bitewe n’aho ibihe bigana hari ikizere cy’uko ibintu bishobora kumera neza.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho mu nama yateguwe na banki nkuru y’u Rwanda, BNR, igamije kurebera hamwe  izamuka ry'ibiciro n'itakazagaciro k'ifaranga, kugaruka ku ngamba zitandukanye hamwe n’impamvu ihari yabiteye ndetse n’iyatuma izamuka ry’ibiciro n’itakazagaciro k’ifaranga kakomwa mu nkokora.

Impamvu zigaragazwa nk’izateye izi mpinduka ni icyorezo cya Covid-19 cyakurikiranye n’intambara y’Uburussiya na Ukraine.

John RWANGOMBWA; Guverineri wa BNR, avuga ko ibi byahungabanyije ubukungu bw’isi ndetse bigatera kuzamuka kw’ibiciro ku isoko bikagera hirya no ino ku isi, harimo no mu Rwanda.

 Yagize ati: “ikintu cyateye guta agaciro kw’ifaranga ni ikibazo cyo guhungabana k’ubukungu mpuzamahanga. Ibiciro byazamutse ku rwego mpuzamahanga kubera, cyane cyane intambara ya Ukraine ariko no kuba ubukungu bwari bufunze muri Covid, yafunguriye icyarimwe abantu bakeneye ibintu baba benshi noneho kugeza ibintu aho byagombaga kugera bituma ibintu bidashobora kwihuta kuko  abari babikeneye bari benshi. burya uko ibintu bikenerwa nabyo bitera kuzamuka kw’ibiciro. No kuba Ubushinwa bwarahagarikaga inganda zabwo nabyo byateye ibura ry’ibintu ku isoko, kurwana na Covid nako gitera kuzamuka kw’ibiciro.”

Icyakora Rwangombwa avuga ko nibura urebeye aho ibihe bigana bitanga ikizere ku igabanuka ry’ibiciro ndetse no kugabanuka ku itakazagaciro k’ifaranga.

Ati: “uyu munsi rero, iyoi turebye ku rwego mpuzamahanga ibibazo biragenda bigabanyuka. N’ibibazo bya peteroli, umwaka ushize hari igihe byazamutse bigera ku 120 ariko ubu biri kuri 70, byaramanutse! N’ibindi …. Ibyo ni ibibazo twaterwaga n’ibibera hanze bigiye kumanuka bikazagira ingaruka nziza ku biciro bya hano kandi twatangiye kubibona.”

Yongeraho ko “ikindi kibazo cyateye kuzamuka gukomeye kw’ibiciro ni umusaruro mukeya w’ibiribwa. Inzego zibishinzwe zitubwira ko bakoze ibisabwa birimo kugeza inyongeramusaruro ku baturage hakiri kare, kubagezaho imbuto hakiri kare, gutegura umurima hakiri kare…ibyo bibazo kwari ukwizera ko tuzagira ikirere cyiza. Iyo turebye ko imvura yatangiye kare, twizeye y’uko iyi saison B izaba nziza. Ariko saison A na B zabaye mbi, na saison A y’uyu mwaka yabaye mbi turebeye aho ibiciro ku masoko bigeze.”

“ rero ibyo mpuzamahanga, ushyizemo n’ubuhinzi twizere kubona umusaruro w’ukwa gatandatu kuza, bizamanura ibiciro ku masoko, ariko guta agaciro k’ifaranga k’umuguzi ujya mu isoko.”

Itakazagaciro k’ifaranga ku rwego rw’isi kazava ku 8,8 mu mwaka w’2022, nuko kagere kuri 6,1% muri uyu mwaka w’2023. Ibi bitandukanye nuko nko mu Rwanda umwaka w’ibihumbi 2021 itakazagaciro k’ifaranga kari kuri 0.8% gariko kaza kugera kuri 13,9 % mu mwaka w’2022

Nubwo biteganyijwe ko mu mpera z’uyu mwaka ibyo bizaba bimaze guhinduka no kugabanuka kw’ibiciro ku isoko bitewe n’ingamba zitandukanye zafashwe n’inzego zinyuranye.

@ Berwa Gakuba Prudence/Isango Star-Kigali.

 Mar 30, 2023 - 10:20