Ubukerarugendo bukomeje kugira uruhare mu bukungu bw'u Rwanda

Mu Rwanda urwego rw’ubukerarugendo rugenda rutera imbere, urwego rw’Igihugu rw’iterambere, RDB, ruvuga ko Urwego rw’ubukerarugendo rwihariye hafi 50% by’umusaruro mbumbe w’igihugu. Impuguke mu bukungu zo zivuga ko ubukerarugendo bufite uruhare rukomeye mu bukungu bw’u Rwanda kandi bugomba gusigasirwa.

kwamamaza

Urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda burimo ibice byinshi, ubukerarugendo bushingiye ku muco, ubwiza nyaburanga bw’ahantu, inama mpuzamahanga, imyidagaduro n’ibindi.

Abantu batandukanye bavuga ko usanga ubukerarugenda bufasha cyane mu bukungu kandi bavuga n’uburyo bwasigasirwa mu buryo burambye.

Uwimana Diane ati "ikintu gikenewe ni ukubanza kubungabunga ibidukikije kugirango n'abazaza kubisura bazabone ibyo basura, tukamenya ko tugomba kubishyigikira, tukabyitaho, ntitubyangirize, inyamaswa zikagirirwa umutekano".    

Ineza Nadine nawe ati "nasuye inyanza mu rukari, nahoraga mfite amatsiko yo kubona ibikoresho byakoreshwaga kera, hari n'ibyo nabaga ntazi".

Ingabire Beatrice nawe ati "twajya tubona nk'igikorwa gikozwe tukabyamamaza tukanabifata neza, tukabibungabunga tukabihereza bagenzi bacu tukababwira n'ukuntu bikoreshwa". 

Urwego rw’ubukerarugendo rwamaze gufata umwanya ukomeye mu bukungu bw’igihugu kuko bugira uruhare runini mu byinjira bitewe n’abanyamahanga cyangwa abanyarwanda basura ibikorwa by’ubukerarugendo hirya no hino mu gihugu nkuko bivugwa n’impuguke mu bukungu Teddy Kaberuka.

Ati "ubukerarugendo bwinjiza amadovize menshi kandi icyiza cyabwo nuko hari amafaranga yinjira mu buryo bw'ako kanya ariko hari n'andi agera mu bantu benshi, inzira abakerarugendo banyuramo, ibyo bakoresha, aho baba ku buryo amafaranga y'ubukerarugendo agera ku bantu benshi".   

Mu rwego rwo gusigasira ubukerarugendo Teddy Kaberuka, avuga ko hakwiye kongerwa ibyo abantu basura birimo nk’ubuhinzi n’ibindi bitandukanye.

Ati "tugeze aho tugomba no gutekereza ubukerarugendo bushyashya, nk'ubukerarugendo bushingiye ku muco, ubukerarugendo bushingiye ku buhinzi ku buryo byatuma umukerarugendo uje mu Rwanda ashobora kuvuga ati  nje mu Rwanda ndashaka kureba uko ikawa ihingwa, abantu benshi ku isi banyawa ikawa ariko ntibazi uko itunganywa, uko ihingwa". 

Raporo ngarukamwaka y’ikigo cy’igihugu cy'iterambere, RDB, ivuga ko mu mwaka wa 2022/2023, amadovize u Rwanda rwakuye mu bukerarugendo yiyongereye ku gipimo cya 171.3%.

Mu mwaka wa 2019 ni bwo bwa mbere u Rwanda rwinjije amafaranga menshi ava mu bukerarugendo kuko yageze kuri miliyoni 500 z’amadolari ya Amerika, mu gihe intego ihari ari ukwinjiza miliyoni 600 z’amadolari mu mwaka wa 2024.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Feb 19, 2024 - 09:52