Ubuke bw’abaganga mu bitaro bya Kiziguro bituma ababyeyi bagiye kubyara badahabwa serivise nziza.

Abakora muri serivise y’ububyaza mu bitaro bya Kiziguro biherereye mu karere ka Gatsibo,baravuga ko bitewe n’uko ari babiri gusa, bituma badatanga serivise nziza ku babyeyi baza babagana baturutse mu bigo nderabuzima 11 byo muri aka Karere. Basaba ko abatanga iyi serivise bakongerwa. Ubuyobozi bw’akarere bwemera ko buzi ikibazo cy’umubare mucye w’abaganga bita ku babyeyi mur’ibi bitaro, kandi ko cyaganiriweho na Minisiteri y’ubuzima.

kwamamaza

Ibitaro bya Kiziguro bisanzwe bifite ikibazo cy’inzu y’ababyeyi izwi nka Materinite idashobora kwakira ababyeyi babigana kuburyo bisaba ko ababyeyi babagerekeranya kandi batarakira.

Kuri ubu hari n’ikibazo cy’umubare muto w’abaganga bita kuri abo babyeyi, dore ko ari babiri gusa kandi bakira ababyeyi hafi 40 ku munsi.

Iragena Zena; umuganga mu bitaro bya Kiziguro muri serivise y’ububyaza, avuga muri ibi bitaro bakora ari babiri gusa,ku buryo bigorana guha serivise ababyeyi baza babagana.

Yagize ati: “ Nk’ubu ndi kuvuga mfitemo 17 kandi turimo turi babiri[abaganga] byadufasha. No hepfo babaye ari babiri, batatu nibwo byadufasha. Turacyari umubare muke w’ababitaho kuko tuba turi babiri babitaho, umwe muri salle imwe….”

“ hari abatanyurwa kimwe, akavuga ngo watinze kungeraho kandi waruri ku wundi [murwayi], ntabwo yabura kugenda afite izo ngingimira ariko turagerageza uko dushoboye kose tukabageraho, nubwo tutabagereraho kugihe.”

 “ ni bwa buvugizi duhora dusaba kuko n’abayobozi barabizi, bahora basaba abakozi, nibo tugikeneye kuko hano dufite umubare munini w’abarwayi.”

Nkurunziza Zachie; umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’imari mu bitaro bya Kiziguro,nawe yemera ko bafite umubare mucye w’abaganga bita ku babyeyi baje kuhabyarira.

Ibi abihuza  n’uko mur’ibi bitaro hari n’ikibazo cy’inyubako zidahagije, zituma n’abakozi bahari batabasha kugenzurwa nk’uko bikwiye.

Yagize ati: “ Bitewe n’uko inyubako zacu zimeze, n’imicungire y’abakozi hari igihe bidakunda cyane ko bose k’umunsi waba wageze muri izo nyubako kandi uba ufite n’akandi kazi ka buri munsi ukora. Kubera kutegerana, biranagorana ku buryo bujyanye n’imicungire y’abakozi  tuba dukorera mu biro cyangwa se mu nyubako zitandukanye.”

Gasana Richard; Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, avuga ko bazi ikibazo cy’umubare mucye w’abaganga mu bitaro bya Kiziguro by’umwihariko ababyaza kandi ko bakiganiriyeho na minisiteri y’ubuzima kugira ngo byibura bajye bashaka uko bahohereza abaganga baturutse ahandi,bakaza gufasha abahasanzwe.

Yagize ati: “ku baganga bake turimo gukorana na Minisante, ntabwo ari bake mu karere kacu ni bake ku rwego rw’igihugu, ko hajya hagira nibura abaza kuvura iminsi mikeya mu cyumweru bagasubira aho bavurira. Nibwo bwumvikane  turimo kugirana na minisante kugira ngo hagire abazajya baza bita abavisiteri; bazajya baza kudusura baje kuvura bagasubirayo.”  

Ubusanzwe ibitaro bya Kiziguro mu karere ka Gatsibo byakira abarwayi baturuka mu bigo nderabuzima 11 by’aka karere, hakiyongeraho n’abandi baturuka mu murenge wa Karangazi wo mu karere ka Nyagatare ndetse n’abo muri Murundi mu karere ka Kayonza.

Abaganga bita ku babyeyi baba baje kuhabyarira basaba kongererwa umubare byibura umuganga umwe akajya afasha ababyeyi bane cyangwa batanu ku munsi, kugirango abashe kubaha serivise inoze.

@Djamal Habarurema-Isango Star-Gatsibo.

 Apr 21, 2023 - 11:42