Ubushinwa: Bwa Mbere mu myaka 60, igipimo cy'imbyaro cyagabanutse bikomye.

Ku nshuro ya mbere mu myaka 60 ishize, umubare w’abaturage b’Ubushinwa wagabanutse, ugera ku kigereranyo gito kurusha ibindi cyababayeho. Kugeza ubu, imibare yerekana ko abagore 1000 babyara ku kigero cya 6.77.

kwamamaza

Mu mwaka w'2022, Abaturage b’Ubushinwa bari miliyari 1.4, bari bagabanutseho 850,000 kuva mu 2021.  

Umubare w’Abashinwa wagiye ugabanuka mu myaka myinshi ishize, utuma bahindura ingamba zari zigamije kugabanya abaturage.    

Ariko imyaka irindwi nyuma yo kuvanaho politiki y’umwana umwe, umwe mu bategetsi yavuze ko bari mu gihe kibi ku kwiyongera kw’abaturage. 

Mu 2022, ikigereranyo cyo kubyara ku bagore 1 000 cyari cyagabanutse kivuye kuri 7.52 mu 2021, nk’uko bivugwa n’ikigo cy’ibarurishamibare cy’Ubushinwa cyatangaje iyi mibare mishya kuri uyu wa kabiri.  

Umwaka ushize, ku nshuro ya mbere imfu nazo zasumbye imbyaro , aho Ubushinwa bwabaruye imfu nyinshi kuva mu mwaka w' 1976. Habaruwe imfu 7.37 ku bantu 1 000 zivuye kuri 7.18 mu mwaka wawubanjirije.  

Imibare y’abaturage yatanzwe na leta mu gihe gishize yerekanaga ikibazo mu baturage,ndetse mu gihe kirekire gishobora guteza kugabanuka kw’abakozi mu Bushinwa no kwiyongera kw’ibisabwa n’abaturage badafite abakora imirimo bahagaije. 

Ibi bishobora kuteza ikibazo ku bukungu bw'iki gihugu kuza ku mwanya wa kabiri mu bikize ku isi.

Abaturage barimo gusaza no kugabanuka kw’imbyaro bimaze igihe bihangayikishije ibindi bihugu bimwe bya Aziya nka: Korea y’Epfo n’Ubuyapani.  

Igabanuka ry’abaturage b’Ubushinwa ryatewe cyane na politiki itavugwaho rumwe yo kubyara umwana umwe, yashyizweho mu 1979 igamije kugabanya ubwiyongere bw’abaturage.   

Imiryango yarengaga kuri iryo tegeko yarahanwaga ndetse hamwe na hamwe ikirukanwa mu kazi.

Mu gihugu cy’umuco ushyira imbere abahungu, iyi politike yatumye hari abagore bahatirwa gukuramo inda igihe basanze batwite abakobwa, ibyaje gutera ikinyuranyo kinini ku mubare w’abahungu n'abakobwa.

Iyi politike yakuweho mu 2016 maze abashakanye bemererwa kubyara abana babiri.  

Mu myaka ya vuba, leta y’Ubushinwa yemereye koroshya imisoro no kwita kurushaho ku bagore babyaye, harimo no kubaha amafaranga kugira ngo bashishikarize abantu kubyara. 

Ariko izi politike ntabwo zongereye imbyaro ku buryo bufatika kuko inzobere zivuga ko ari ukubera ko izi politike zitaherekejwe n’ibikorwa bifatika byo koroshya umugogoro wo kwita ku mwana, nko gufasha abagore babyaye b’abakozi cyangwa kugabanya igiciro cy’uburezi. 

Mu Ukwakira(10) 2022, Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa yatangaje ko leta igiye kuzamura imbyaro.  

Jinping yavuze ko leta ye izakora ibikorwa bidasanzwe mu guhangana n’ikibazo cy’abaturage b’igihugu barimo gusaza.

Iki kibazo Kandi gikomeje no kugaragara no mu bindi bihugu bikize, aho usanga abari mu myaka y'urubyiruko Ari bake ugereranyije n'abashaje.

@BBC

 Jan 17, 2023 - 10:08