Igisirikare cya Israeli cyirukanye burundu abasirikare bakomeye, abandi bahabwa ibihano by'imyitwarire

Chef d’état-major wa Israeli, Eyal Zamir

Igisirikare cya Israeli cyatangaje ko cyirukanye abagenerali batatu bari ku myanya ikomeye ndetse  inafatira ibihano by’imyitwarire abandi basirikare bakuru. Ni nyuma y’iperereza ku gitero kidasanzwe cya Hamas cyabaye ku wa 7 Ukwakira (10) 2023, ryagaragaje igisirikare cyananiwe gukumira no guhangana n’iki gitero cyahitanye Abanya-Israeli benshi.

kwamamaza

Ingabo za Israeli zatangaje ifatwa ry'ibi bihano ku Cyumweru, tariki ya 23 Ugushyingo (11), nk'imyanzuro ikarishye igamije guhana abagize uruhare mu makosa yabaye mu gucunga mutekano w’igihugu no kurinda abaturage, ubwo Hamas yagabaga ik gitero yahitanye aba-Israeli 1200 bo mu majyepfo y'iki gihugu, abandi basaga 250 bagashimutwa.

Umugaba Mukuru w’Ingabo, Eyal Zamir, yavuze ko ingabo  za Israeli zananiwe kurinda abaturage, agaragaza ko inzego z’ubuyobozi bwa gisirikare zitakoze inshingano zazo mbere y’igitero no mu gihe cyacyo.

Ibi byatumye abagenerali batatu barimo Aharon Haliva wari ukuriye ubutasi; Oded Basyuk wayoboraga ibikorwa bya gisirikare, na Yaron Finkelman wayoboraga mu Majyepfo ya Israeli, birukanywe burundu mu gisirikare no mu rwego rwa reserve force. 

Itangazo rya gisirikare ryagaragaje ko buri wese muri bo afite uruhare rwihariye mu kutagenzura cyangwa kutabona kare ibyerekanaga ko hagiye kugabwa igitero ngo kiburizwemo.

Uretse aba, hanatangajwe ibihano by’imyitwarire byafatiwe abandi basirikare bakuru barimo Tomer Bar wari ayoboye igisirikare kirwanira mu kirere na David Saar Salma wayoboraga igisirikare kirwanira mu mazi muri icyo gihe. Abandi basirikare bakomeye barimo abagenerali bane n’abandi bayobozi bakuru nabo bafatiwe ibihano bitandukanye.

Ifatwa ry'ibi bihano byose bikurikiye raporo y’itsinda ry’impuguke ryari riyobowe na General Turgeman, ryagaragaje kudakora neza kw’inzego za gisirikare.

Iyi raporo igaragaza kudakora neza kw' inzego z'ubutasi no kunanirwa gutanga ibimenyetso biburira hakiri kare, mu gihe igisirikare cyari gifite amakuru ahambaye kandi yo ku rwego rwo hejuru.

Nubwo ibi byagaragajwe n'iperereza ry'inzobere, Minisitiri w’Ingabo yagaragaje gukemanga ibyavuyemo ndetse asaba ko hakorwa irindi sesengura ryimbitse ku byabaye. Icyakora Leta ya Israeli ikomeje kugaragaza ubushake buke mu gushyiraho  komisiyo yigenga ya Leta igamije gusobanura imvano n’uburemere bw’ibyabaye ku wa 7 Ukwakira (10)2023, mu gihe abaturage benshi ba Israeli bakomeje kubisaba.

@RFI

 Nov 24, 2025 - 15:38