AFC / M23 iratabaza amahanga ku bwicanyi buri gukorerwa abaturage ba Rutshuru na Lubero

Ihuriro AFC / M23 rirahamagarira umuryango mpuzamahanga ndetse n’amahanga kwita ku bwicanyi bukomeje gukorerwa abaturage b’abasivili n’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa (FARDC).

kwamamaza

Umuvugizi wa AFC/ M23 , Lawrence Kanyuka yatangaje ko mu ijoro ryo ku wa gatatu kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Ukwakira 2025, izo ngabo zakoresheje indege zitagira abapirote (drone) n’indege z'intambara zita ibisasu ahantu hatuwe cyane, cyane cyane i Rutshuru na Lubero.

Ati "Ibi bitero byahitanye ubuzima bw'abaturage benshi b'inzirakarengane kandi bituma abaturage bacu bimurwa kubwinshi".

Kanyuka yavuze ko kandi ibi bikorwa by'ubugizi bwa nabi byateguriwe mu bice bya Uvira na Bujumbura.

Mu guhangana n'ubu bugizi bwa nabi buri gukorerwa abaturage, Kanyuka yavuze ko  AFC / M23 igomba kugira icyo ikora kugira ngo irinde kandi ikize ubuzima bw’inzirakarengane kuri ubu bugizi bwa nabi buri kubakorerwa.

 Oct 2, 2025 - 10:34