Ubudage bwahaye u Rwanda inkunga ya miliyari 22Frw agamije kuzamura iterambere ry’uturere tubarizwa mu bice by’icyaro.

Kuri uyu wa Kabiri, Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye na leta y’Ubudage icyiciro cya 2 cy’amasezerano y’imikoranire y’inkunga ya miliyari 22 z’amafaranga y’u Rwanda agamije kuzamura iterambere ry’uturere tubarizwa mu bice by’icyaro.

kwamamaza

Ni amasezerano aje akurikira icyiciro cya mbere cyasinywe mu mwaka ushize wa 2023 atangira gushyirwa mu bikorwa mu ntangiriro z’uyu mwaka, ibyo byakozwe nyuma yo gukora inyigo zitandukanye mu turere 16 tw’icyaro dukorerwamo uwo mushinga ugamije kutuzamura mu nzego zitandukanye nkuko Claudine Nyinawagaga, Umuyobozi mukuru w'ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by'iterambere mu nzego z'ibanze (LODA) abivuga.

Ati "mu mwaka wa 2023 icyo cyiciro cyari kigizwe na miliyoni 18 z'amayero asaga miliyari 22Frw ubu bigeze kuri miliyari 25Frw, ayo mafaranga akaba yaratangiye gukoreshwa mu kwezi kwa mbere kwa 2024 uyu mwaka tumaze gukora inyigo y'imishinga itandukanye mu turere 16 dukorerwamo uyu mushinga, utwo turere ni uturere tw'icyaro bivuga uturere tutari utwunganira umujyi wa Kigali, tutari uturere tw'imijyi, hakorwa imishinga yegereye abaturage bari mucyaro cyane kugirango ibakure mu bukene ibaha amazi, imihanda, ibiraro, imishinga y'ubuhinzi, imishinga yo kongera ubushobozi bw'ibigo nderabuzima kugirango byakire abarwayi bose babigana n'imishinga yo gusana no kongera ibyumba by'amashuri kugirango twongere ireme ry'uburezi".               

Claudine akomeza avuga ko aya yasinywe yaje aje gushyigikira n'ubundi ayo yayabanjirije bigamije kugera ku ntego ya NST2.

Ati "umufatanyabikorwa yishimiye umusaruro yabonaga ku mishinga ya mbere akaba uyu munsi yemeye kuduha icyiciro cya kabiri gikoreshwa tunakoresha na kimwe cya mbere kuko umusaruro wari mwiza cyane, aho hose ni ibibazo bijyanye nicyo abaturage baba bakeneye banagaragaje mu gihe cyo gutegura imishinga, iyo dutangiye gutegura igenamigambi bakabigaragaza bikaba ari ibibazo bisubiza ibibazo by'abaturage kandi bikaba binatuma bihutisha iterambere binajyanye na NTS2".     

Madamu Heike Uta Dettmann, Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda avuga ko ubu bufatanye bubaho kugirango bushyigikire gahunda nziza ya leta y’u Rwanda nka NST2.

Ati "Iyo u Rwanda rugiranye imikoranire n’igihugu cy’Ubudage muri gahunda zitandukanye z’iterambere, tukajya mu biganiro tukagera ku mwanzuro tuba tugomba guhuza, Ubudage burabyishimira gufatanya na Guverinoma y’u Rwanda muri uru rugamba rw’iterambere nubwo bikomeza bikaba ibya Guverinoma y’u Rwanda".

Uyu mushinga uterwa inkunga na leta y’Ubudage wiswe pro-poor basket fund ugamije kuzamura iterambere ryo mu turere 16 tw’icyaro ari two Gisagara , Nyanza, Ngoma, Nyaruguru, Gatsibo, Nyamagabe, Ruhango, Kamonyi, Rulindo, Gakenke, Burera, Gicumbi, Rutsiro, Nyabihu, Ngororero na Nyamasheke.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Oct 9, 2024 - 07:54