
U Rwanda rwasinye amasezerano azafasha gukemura ibibazo by’ubuhinzi
Aug 15, 2025 - 19:39
Guverinoma y'u Rwanda, binyuze muri Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi yasinye amasezerano y’ubufatanye n’umuryango mpuzamahanga Alliance of Bioversity International & CIAT, agamije gufasha abahinzi kuzamura umusaruro w’ibyo bakora binyuze mu gutubura imbuto zihangana n’ihindagurika ry’ibihe no kurwanya imirire mibi.
kwamamaza
Ni ibikorwa iyi Minisiteri ivuga ko bizajyana no gukora ubushakashatsi ndetse no guhugura abashakashatsi, kwigisha abakiri bato kugira ngo bafashe kugera kubyo igihugu cyifuza.
Ubushakashatsi buzakorwa buzaba bugamije kuzamura umusaruro wubuhinzi hamwe nibindi bibwerekeyeho, nkuko Dr. Cyubahiro Mark Bagabe; Minisitiri wubuhinzi nubworozi, abitangaza.
Yagize ati:" igikubiyemo ni ugukomeza amahugurwa y'abashakashatsi, kwigisha abakiri bato ariko no guhora duhugura n'abarimo no kuzana amaraso mashya kugira ngo bagire ubumenyi bushobora gutuma bagera kubyo twifuza."
Yongeraho ko "Twabonye y'uko dukeneye kuzamura n'ibikoresho aho bakorera : ni ukuvuga za laboratories n'ibindi bikoresho bigezweho kuko siyansi irihuta cyane, tuba dukeneye kujyana n'igihe."

Anavuga ko ubwo bushakashatsi buzareba ku bintu byinshi birimo no gutubura imbuto ibasha guhangana n'imihingagurikire y'ibihe ndetse ifasha no guhangana n'ikibazo cy'imirire mibi.
Ati:" Bukubiye mu bintu byinshi. Icya mbere no kureba ibihingwa bishobora kuba byazamura imirire. Ikindi ni imbuto zishobora kwihanganira ihindagurika ry'ibihe kandi ibihingwa bishobora gutuma umusaruro uzamuka. Ni ukuvuga ko dukeneye n'uko uwo musaruro waboneka kurri benshi."
Bimwe mu bihingwa bizibandwaho birimo ibishimbo, imyumbati, ibirayi n' ibigori. Minisitiri Dr. Cyubahiro avuga ko hazashakwa imbuto zera kuburyo bizafasha abahinzi bahinga ku buso buto kuzamura umusaruro beza.
Yifashishije urugero rw'ibishimbo, yavuze ko hari abahinga ibishyimbo ku buso bezaho ibiro bibarirwa muri magana mugihe hari indi mbuto nziza bahinga bagasarura mu muri za toni.

Abakora ubuhinzi bavuga ko hari byinshi bagiye kungukira muri aya masezerano, bizabasha gukuraho inzitizi bahuraga nazo muri uyu mwuga.
Umwe muribo utubura imbuto y'ibishyimbo yagize ati:" Icya mbere ni uko twumva tugiye kubona izindi mbaraga zituma ibyo twakoraga byaguka."
Undi nawe ukora muri uru rwego yagize ati:" Ibi bizatuma byose bikomeza gutera intambwe ku buryo tuzagera ku kigero gishimishije, haba mu kurwanya imirire mibi, haba mu kwihaza mu biribwa, kugira imbuto nziza.. mbese twumva ko ibyo byose bizarushaho gutera imbere."
Yongeraho ko " turizera ko hari icyo aya masezerano agiye guhindura kugira ngo za mbogamizi twahuraga nazo zibe zakemuka."

Alliance of Bioversity International & CIAT ni umuryango mpuzamahanga ukora ubushakashatsi mu bijyanye na siyansi, imikorere y'imicungire ya politiki yo gukoresha no kurinda urusobe rw'ibinyabuzima mu buhinzi kugira ngo umusaruro urusheho kwiyongera ndetse no kwihaza mu biribwa.
Dr. Wanjiru Kamau; Umuyobozi wa Alliance yagize ati:" U Rwanda ni ihuriro ryo guhanga udushya muri Afrika; iyo dukoreye hano igerageza rikagera ku ntego, rishobora guha umugabane wose icyerekezo. Intego yacu ni ukugira ngo abashakashatsi ba hano babone ibikorwaremezo byo ku rwego rw'isi n'utunyangingo bifasha kubona ubwoko bw’ibishyimbo bushya no guteza imbere imirire."
Alliance Bioversity International and CIAT imaze gukoea ubwoko bushya 13 bw'ibishyimbo bukungahaye ku ntungamubiri zirimo Iron bifasha mu kurwanya imirire mibi.
Ku wa 13 Kanama (08) 2025, yafunguye ishami ryawo mu Rwanda, mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.






kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


