
U Rwanda rwashimangiye gukomeza gutanga ubufasha ku mpunzi zitahuka
Oct 7, 2025 - 09:38
U Rwanda rwitabiriye Inama ya 76 y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR, yabereye i Geneva mu Busuwisi, ahaganiriwe ku kuba Isi ikeneye kongera imbaraga mu bikorwa byo kurinda impunzi no kuzigezaho ubufasha nkenerwa.
kwamamaza
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira, yagarutse ku buryo bw’u Rwanda mu kwinjiza impunzi muri gahunda z’Igihugu nk’uburezi, ubuzima ndetse n’ibindi bizifasha mu mibereho.
Minisitiri Maj. Gen. (Rtd) Murasira yerekanye ko binyuze muri gahunda y’imyaka itanu yo kwita ku mpunzi ya 2025-2030, intego ari uko ingo 50% z’impunzi zizaba zibasha kwibeshaho mu 2030.
U Rwanda kandi rwashimangiye gukomeza gutanga ubufasha ku mpunzi zitahuka, runahamagarira amahanga guharanira ko nta mpunzi cyangwa igihugu kizakira gisigara inyuma muri gahunda z’iterambere.



kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


