
U Rwanda ruzungukira iki mu mubano na Guinée-Conakry - Ubusesenguzi
Jan 29, 2024 - 09:14
Perezida w’inzibacyuho wa Guinée-Conakry, Général Mamadi Doumbouya, y'ari mu Rwanda, mu ruzinduko rw’akazi rwaturutse ku butumire yahawe na mugenzi we, Perezida Paul Kagame, ndetse umubano w’ibi bihugu byombi ukomeje gushyirwamo imbaraga.
kwamamaza
Guinée-Conakry ni igihugu kiri mu burengerazuba bwa Afrika gikikijwe n’ibihugu nka Guinea Bissau, Liberia, Sierra Leone, Senegal ndetse kigakora no ku Nyanja ya Atlantic.
Ni igihugu gifite ubukungu bwubakiye ku buhinzi ndetse kigaragazwa nk’ikidateye imbere cyane, nyamara gikungahaye ku mabuye y’agaciro aho cyihariye ayo mu bwoko bwa bauxite n’ubutare (iron/fer) kurusha ibindi ku isi, kikagira kandi zahabu na diyama byinshi, ku buryo gihabwa amahirwe yo kuba cyaba kimwe mu bikize cyane muri Afrika.
Mu kwezi kwa 4 kwa 2023, ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko muri Guinée-Conakry impande zombi zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye ashingiye ku bukungu, umutekano, ikoranabuhanga, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’umuco.
Teddy Kaberuka, impuguke mu birebana n’ubukungu, arasesengura inyungu u Rwanda rwavana muri uyu mubano ukomeje gushyirwamo imbaraga.
Ati "biragaragara ko ubufatanye hamwe n'u Rwanda bishobora kubyara umusaruro kubera ko hari ubutunzi bwinshi bafite badakoresha neza cyane cyane amabuye y'agaciro, mu mibare ubona ko ari igihugu ki kiri inyuma ku buryo kigifite n'amahirwe y'ishoramari haba ku banyarwanda bajyayo gukorerayo ibikorwa bitandukanye bakaba babyaza umusaruro ubutunzi buriyo".
Yakomeje agira ati "Hari no gufatanya mu rwego rwa Afurika kugirango rya soko ry'umugabane ritere imbere, ririya soko rusange ni igihugu gishobora gufatanya n'u Rwanda bikaba byatuma ibihugu byombi byunguka, u Rwanda kuba rumaze kugira uruganda rutunganya amabuye y'agaciro gufatanya n'ibindi bihugu bifite ayo mabuye y'agaciro ni inzira yoroshye".
Kugeza ubu, nubwo Guinée-Conakry, ikungahaye ku butunzi bukomeye, ni kimwe mu bihugu bya Afrika bifatwa nk’ibikennye cyane.
Général Mamadi Doumbouya, ari kuyobora Guinée-Conakry mu nzibacyuho izarangira mu kwezi kwa 12 uyu mwaka wa 2024.
Yagiye ku butegetsi muri 2021, nyuma yo guhirika ubwa Alpha Condé wategetse iki gihugu kuva muri 2010 wahiritswe amaze gutsindira manda ya gatatu itaravuzweho rumwe ashinjwa kwimakaza ruswa.
Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


