U Rwanda rurasabwa kubera urugero ibihugu baturanye mu kurwanya ruswa

Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane[ TI-Rwanda] urasaba u Rwanda kubera intangarugero ibihugu byo mu karere ruherereyemo bigaragara ko bikiri inyuma cyane. ni nyuma yuko ugaragje ko ibipimo bya ruswa mu Rwanda bigenda bigabanuka, ariko  rudakwiye kwirara rwumva ko rwagezeyo.  Urwego rw’Umuvunyi rwemera ko hari ibimaze kugerwaho,nibisigasirwe hashyirweho ingamba zirinda u Rwanda gusubira inyuma.

kwamamaza

Ugereranyije ibyavuye mu bushakashatsi byerekana uko abaturage b’ibihugu 180 ku isi babona ruswa mu bihugu byabo mu mwaka wa 2023 n’uw’ 2022, u Rwanda rwigiye imbere ho imyanya 5, aho rwabaye urwa 49 ruvuye ku wa 54, ndetse runazamukaho amanota 2, rugira 53 ruvuye kuri 51.

Apollinaire MUPIGANYI; Umuyobozi nshingwabikorwa wa Transparency International, ishami ryo mu Rwanda, avuga ko ari ibyo kwishimira, ariko kandi nanone bidahagije.

Yagize ati: “ntakirakorwa, ntabwo twavuga ngo ni ibintu twakwishimira kuko ngira ngo kuva mu mwaka w’2018, u Rwanda rwari rumaze kugera ku manota ari hejuru ya 50%. Bivuga ngo uko imyaka igenda ikurikirana, ntabwo twateye intambwe nini cyane. Ariko nanone twakwishimira ko u Rwanda ruri muri ibyo bihugu bikeya bifite hejuru ya 50.”

Inzego z’Ubutabera ni zimwe mu zakunze gutungwa agatoki mu kurangwamo ibyuho bya ruswa. Harrison MUTABAZI, uvugira inkiko mu Rwanda, asanga ari umwanya mwiza wo gufata ingamba.

Yagize ati: “hari ingamba nyinshi zafashwe ariko hari n’izindi nyinshi cyane ziteganywa kugira ngo zongeremo imbaraga, zinoze neza kugira ngo ubutabera bube ubutabera butarangwamo ruswa, bubonewe igihe, butanzwe mu buryo bunoze kugira ngo umuturarwanda, umunyarwanda yishimire ubutabera abona.”

“ ariko mu byukuri tukaba twishimiye intambwe nini tumaze kugeraho.”

Mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, u Rwanda nirwo rwonyine rufite amanota ari hejuru ya 50% mu bihugu birangwamo ruswa nke. Ndetse bibiri mu bihugu bigize uyu muryango ari byo Somalia na Sudan y’Epfo biri mu myanya 4 yanyuma ku isi.

Mu guha inshingano u Rwanda, Apollinaire MUPIGANYI, yagize ati: “waza wagera mu karere kawe urimu bihugu twegeranye ugasanga biri muri biriya bihugu bya nyuma ku rwego rw’isi, ntabwo ari ikintu twakwishimira na gatoya. Dutekereza ko u Rwanda ari narwo twakagombye gufasha cyangwa se kuba urugero rw’ibyo bihugu kuko uko biri kose, iyo hari  ikitagenda neza ku muturanyi wawe, nawe umutekano wawe muri rusange ntabwo wavuga ko wawizera 100%.”

Icyakora MUKAMA Abbas; Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa mu Rwanda, ngo u Rwanda ruzacunga izamu ryarwo rurwana no kudasubira inyuma, ariko kandi yemera ko iby’akarere birababaje.

Ati: “buri muntu areba uko afungw aizamu rye! Twebwe u Rwanda reka dukore nibashaka kuza tubagire inama, tubabwire uko twatoye amategeko, tuzayabaha ku rwego rw’uwifuza kuza mu Rwanda tuzamwigisha. Natabishaka ubwo tuzaba mu Rwanda rwacu, ubwo nawe arebe uko aguma mu gihugu cye. Ni n’agahinda ko ibyo bihugu biri muri EastAfrica community. Cyari kuba cyiza twese ibihugu bigize EastAfrica community twaza muri gahunda yo kurwanya ruswa."

"Ariko dufite abadepite bacu bari muri EALA bafite na komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa [corruption] baze bakore influence yabo, barebe uko bashyiraho ingamba…. Nyuma y’izi data, babaze ibihugu byabo, kuko mudashiraho ingamba zao kurwanya ruswa. Ariko twebwe ntabwo ari u Rwanda rwajya kwinfluence ibindi bihugu."

 Muri iki cyegeranyo cy’Ubushakashatsi Ngarukamwaka ku miterere ya ruswa ku rwego rw’Isi (CPI) bwa 2023, u Rwanda rwaje ku mwanya wa 4 muri Afrika, mu gihe muri EAC igihugu kiza hafi ari Tanzania ifite amanota 40 u Burundi na RDC bihuriye ku manota 20 mu gihe Somalia ariyo iza ku mwanya wa nyuma ku isi n’amanota 11%, aho irushwa na Sudan y’Epfo amanota 2 gusa.

@ Gabriel IMANIRIHO/Isango Star-Kigali.

 Jan 31, 2024 - 09:09