U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga  yiga ku iterambere ry'ingufu zisubira muri Afurika

U Rwanda ruritegura kwakira inama mpuzamahanga izibanda ku iterambere ry’ingufu zisubira muri Afurika, izahuza abayobozi bakuru, abashakashatsi, abashoramari n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo baganire ku hazaza h’ingufu zisubira no gushakira hamwe ibisubizo by'ibibazo bikigaragara muri uru rwego.

kwamamaza

Iyi nama izaba kuva ku ya 8 kugeza ku ya 12 Nzeri (09) 2025, izahuza abayobozi bakuru batandukanye, abikorera, abakora mu bijyanye n'imari, abashoramari, abahanga mu bijyanye no guhanga udushya, abafatanyabikorwa mu gukora imishinga y'ingufu, abarimu n' abashakashatsi mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku hazaza h'ingufu zisubira muri Africa.

Izatanga urubuga rwo kungurana ibitekerezo ku byemezo bya politiki, guhuza abashoramari n’ abakora imishinga, kugaragaza ikoranabuhanga rishya, no gusangira ubumenyi, byose bigamije kwihutisha iterambere ry' ingufu zisubira, zihendutse kandi zitangiza ibidukikije.

Bimwe mu bizaganirwaho birimo iterambere rya NST2 ESSP, gahunda ya Mission 300, ihuriro rya Energy–Food Nexus, ndetse n’ibibazo ingufu zisubira zihura nabyo muri Afurika.

Umwaka ushize, Minisitiri w'ibikorwaremezo, Jimmy Gasore, yatangaje ko ingufu zisubira zigira uruhare rungana na 52% mu gucanire abaturarwanda ndetse muri gahunda ya NST2, ingufu zisubira ni kimwe mu bihanzwe amaso mu  gucanira abaturarwanda bose.

Biteganyijwe ko muri iyi nama hazaba n' ibikorwa byo gusura imishinga y’ingufu ikomeye mu Rwanda irimo nk'umushinga wa Gaz methane, ingomero z'amashanyarazi ndetse n'imishinga y'ubuhinzi bukorwa bifashishije ingufu zikomoka ku mirasire y'izuba.

Iyi nama "Energy Week 2025 Conference" yateguwe na Energy Private Developers (EPD) ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) hamwe n’abandi bafatanyabikorwa bakora mu bijyanye n'ingufu ni izindi mbaraga muri gahunda y'iterambere rirambye, guhanga udushya mu rwego rw'ingufu zisubira ndetse no kwagura ishoramari mu gihugu na Africa muri rusange.

 Aug 14, 2025 - 16:24