
U Rwanda na RDC basinye amahame y’ingenzi y’ubufatanye mu bukungu
Aug 4, 2025 - 11:20
U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) byashyize umukono ku mahame mashya aganisha ku bufatanye mu iterambere ry’ubukungu, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
kwamamaza
Muri iki gikorwa cyabaye ku wa 1 Kanama (08)2025, U Rwanda rwari ruhagarariwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Marie Kajangwe; RDC ihagarariwe n’inzobere mu bukungu; naho Amerika ihagarariwe na Massad Boulos, umujyanama wayo mu bufatanye na Afurika.
Nk’uko bisobanurwa na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, aya mahame ashimangira icyerekezo rusange cyo gukemura ibibazo bimaze igihe mu karere k’Afurika y’Ibiyaga Bigari, binyuze mu guharanira amahoro n’iterambere rusange.
Ibihugu byombi byiyemeje kurwanya burundu ibikorwa binyuranyije n’amategeko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kuko bigira uruhare rukomeye mu guhungabanya umutekano n’amahoro mu karere. Byemeye ubufatanye kuva ku icukurwa kugeza ku isoko, no gushyiraho ingamba zihamye zo kurwanya ruswa n’ubucuruzi butemewe n’amategeko.
U Rwanda na RDC byagaragaje ko iterambere ry’ingufu n’ibikorwaremezo ari ingenzi mu kuzamura inganda, cyane cyane izijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Ibihugu byombi byiyemeje gukorana cyane cyane mu bikorwaremezo mpuzamipaka, ibyanya by’inganda bihuriweho, ubukerarugendo bwambukiranya imipaka n’amasoko rusange, byose bigamije iterambere rirambye n’amahoro arambye.
Ku rwego rw’ingufu, u Rwanda na RDC bashyize imbere kongera umusaruro w’ingufu z’amashanyarazi zitunganywa, ku bufatanye n’ibihugu byo mu karere ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, binyuze mu mishinga nka Ruzizi III no gucukura gas methane yo mu Kiyaga cya Kivu.
Mu by’ibikorwaremezo, impande zombi zemeranyije gufatanya mu kubaka ibikorwa bifitiye akamaro ibihugu byombi, birimo imihanda, ububiko bw’ibikoresho, itumanaho, amasoko, ndetse no gukurura abashoramari. Iyi mishinga izajyana n’umuhora wa Lobito, wa gari ya moshi uhuza Angola, RDC na Zambia, kandi ushyigikiwe na Amerika.
Ku bijyanye n’imicungire y’ibidukikije, u Rwanda na RDC bizafatanya mu bikorwa byo kurengera ibidukikije no gucunga neza pariki zihana imbibi. Bazashyiraho uburyo bwo gucunga umutekano w’izo pariki kandi bazateza imbere ubukerarugendo bwambukiranya imipaka. Abaturage bazashishikarizwa kugira uruhare mu kubungabunga izi pariki no gusaranganya umusaruro uvamo.
Mu rwego rw’ubuzima, ibihugu byombi byiyemeje gufatanya mu bikorwa byambukiranya imipaka byo gukumira ibyorezo no gusangira amakuru n’ubushakashatsi. Bateye intambwe mu guteza imbere ubucuruzi bushingiye kuri serivisi z’ubuzima.
Mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, u Rwanda na RDC byiyemeje gukorera mu mucyo, gufatanya mu gukumira ikoreshwa ry’ayo mabuye n’imitwe y’iterabwoba no kuba yayigwizaho, no gushyiraho uburyo buhamye bwo gucunga ibikorwa by’ubucukuzi kuva ku icukurwa kugeza ku icuruzwa. Ibi bizongera agaciro k’uru rwego ndetse bitume ibihugu byombi bibyungukiramo mu buryo bw’ubukungu.
Ibihugu byombi byemeye kugabanya imbogamizi z’urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa ku mipaka, kandi byifuza kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo amazi, isuku, ubuhinzi, ubworozi, uburezi, siporo n’imyidagaduro.
Aganira n'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda mu mpera z'ukwezi gushize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, nubwo iyi ngingo iri mu masezerano y’amahoro ariko hazasinywa amasezerano yihariye mu bu'ubukungu hagati y'ibihugu byombi.
yavuze ko aya mahame azashingirwaho mu gusinya amasezerano yihariye y’ubufatanye mu by’ubukungu, agamije kongera agaciro k’amabuye y’agaciro no kwimakaza ubufatanye burambye hagati y’ibihugu byombi.
Yagize ati: “Azaba amasezerano yihariye, bya bindi by’ubufatanye hagati y’impande zombi, kongerera agaciro amabuye y’agaciro, biracyaganirwaho. Turizera ko n’impuguke zizumvikana kuri aya masezerano kugira ngo azashyirweho umukono mu bihe biri imbere."
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


