
U Rwanda mu gisubizo gihamye ku kibazo cy'ibura ry'inshinge muri Africa
Apr 2, 2025 - 12:23
Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yafunguye ku mugaragaro uruganda rwa mbere mu karere u Rwanda ruherereyemo rukora inshinge na serenge zifashishwa kwa muganga mu gikorwa cyo gukingira. Uru ruganda, rwitwa TKMD Rwanda Ltd, ruherereye mu cyanya cy'inganda cya Mwulire mu Karere ka Rwamagana. Ruzajya rukora inshinge na serenge zibarirwa hagati y’ibihumbi 600 na miliyoni ku munsi.
kwamamaza
Mu muhango wo kurufungura, Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko uru ruganda ruzafasha u Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika gukemura ikibazo cy’ibura ry’inshinge na serenge, by'umwihariko u Rwanda rwahuraga nacyo.
Yagize ati: "Ubwo twarategerezaga ari nako urukingo rubitse. Ibi ntabwo byabaga ku Rwanda gusa, cyari ikibazo ku mugabane wose kubera ko twiringiraga ahantu hacye kandi kure cyane ndetse n'izakorwaga ntabwo zadukwiraga. Ubu byahindutse, usibye kuba tugiye gukemura ikibazo cy'inshinge na serenge dukenera mu gihugu, bizanafasha na bashiki bacu ndetse na basaza bacu muri Afurika."

Minisitiri Dr. Nsanzimana kandi yashimangiye inyungu uru ruganda ruzagirira urubyiruko rwo muri aka karere, by’umwihariko abakobwa.
Yagize ati: "Twabonye amahirwe yo kuzamura ubumenyi ku rubyiruko. Urubyiruko rwa Rwamagana bakora mu ruganda nka kuriya, by’umwihariko abakobwa, ibyari nk'inzozi mu bihe byatambutse ubu byabaye impamo. Kuri bo, uretse no gukora serenge gusa, byanabaremamo igitekerezo cyo kwikorera n'inkingo kandi ni ukuri birashoboka. Kandi bagakora n'ibirenze biriya. Ibyo bituma indoto z'urubyiruko, ubushake bwabo, intego zabo zirenga ibyo bakorera muri uru ruganda. Bityo, uyu ni umusemburo w'impinduka muri bo."

Kugeza ubu, inshinge na serenge zamaze gukorwa muri uru ruganda zapakiwe mu bikarito, zimwe muri zo zikaba zaguzwe n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe kwita ku bana (UNICEF). Muri zo, hari izitegereje koherezwa mu bihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi, Mozambique, n’ahandi muri Afurika.
Uru ruganda rukaba ari intambwe ikomeye mu kwihaza kw’u Rwanda ku bikoresho byo kwa muganga, ndetse no mu guteza imbere isoko nyafurika mu buvuzi.

@Djamali Habarurema/ Isango Star-Rwamagana.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


