
U Rwanda kwikura muri ECCAS ntacyo ruzahomba mu bukungu - Abasesengura iby'ubukungu
Jun 10, 2025 - 09:47
Nyuma y'aho u Rwanda rwikuye mu muryango w'ubukungu uhuza ibihugu by'Afurika yo hagati (ECCAS), abasesengura iby'ubukungu bavuga ko ntacyo u Rwanda ruzahomba kuko n’ubundi ibihugu biwurimo hari indi miryango bihuriramo n’u Rwanda.
kwamamaza
Taliki ya 7 Kamena nibwo leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane yasohoye itangazo, ivuga ko itakibarizwa mu muryango w’ubukungu w’ibihugu by'Afurika yo hagati (ECCAS) ku mpamvu zirimo no kuba uyu muryango warahindutse igikoresho cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo no kutubahiriza amategeko awugenga.
Ibi byagarutsweho na Amb. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mu kiganiro n’urwego rw’igihugu rw’itangazamakuru (RBA).
Ati “ubundi iyi nama y’abakuru b’ibihugu ya 26 yagombaga kurangizwa n’ihererekanya bubasha hagati y’igihugu cya Guinée Equatoriale kiyobora umuryango ndetse n’u Rwanda, ibyo ni uburenganzira bw’u Rwanda n’uburenganzira bwa buri gihugu, nyuma ya Guinée Equatoriale hari u Rwanda ariko Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yaje ivuga ko u Rwanda rutagomba kuyobora ngo kubera rwateye Congo.”
“Kuba uyu muryango wa CEEAC waremeye gukoreshwa na Congo kugirango wemere ibyo birego cyangwa wemere ko Guinée Equatoriale ikomeza undi mwaka ngo kuko hagomba umwanya wo guperereza iby’ibirego bya Congo, ni ibintu tutashoboraga kwihanganira niyompamvu twavuye muri uyu muryango”.

Nubwo uyu muryango witwa uw'ubukungu, abasesengura uby'ubukungu bemeza ko kuba u Rwanda rwava muri uyu muryango nta gihombo mu bukungu kizagira cyane ko n'ibihugu biwurimo hari indi miryango bihuriramo n’u Rwanda.
Teddy Kaberuka umusesenguzi mu bukungu ati “uriya muryango n’ubundi uretse kuba u Rwanda ruri mu miryango myinshi ariko urebye n’imikorere yawo n’ibikorwa biri hagati y’ibihugu biwugize n’ubucuruzi hagati n’ibihugu biwugize ku bijyanye n’ubukungu bisa nkaho nta n’ibihari, ni umuryango ugizwe n’ibihugu 11 ibyinshi biri muri Afurika yo hagati kandi ibyo byose nta bikorwaremezo biduhuza ugasanga gukorana ubucuruzi na biriya bihugu biragoye ariko u Rwanda runahurira nabyo mu yindi miryango n’amasezerano yihariye yabyo azaboneka mu yindi miryango ibihugu byose bihuriyemo”.
Uyu mwanzuro w’u Rwanda wo kwikura muri CEEAC cyangwa ECCAS wafashwe nyuma y’inama yabereye I Malabo kuri uyu wa Gatandatu aho byari biteganyijwe ko arirwo ruhabwa kuyobora uyu muryango ariko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikabyitambika.
CEEAC cyangwa ECCAS ni umuryango washinzwe mu 1983 uhuza ibihugu byo muri Afurika yo hagati birimo Angola, u Burundi, Cameroun, Centrafrique, Congo-Brazzaville, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gabon, Guinée Equatoriale, Tchad, Sao Tome & Principe n’u Rwanda.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


