#TdRwanda: Jonathan Vervenne yatangira umuhondo, Niyonkuru Samuel atangira neza

Umubiligi Jonathan Varvenne w'imyaka 22 y'amavuko ukinira ikipe ya Soudal Quick-Step niwe wahize abandi ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda ya 2024 yatangiye kuri iki Cyumweru mu mujyi wa Kigali.

kwamamaza

Mu itangira rya Tour du Rwanda ya 2024, hakinwaga ibilometero 18.3 ariko hagakinwa icyiciro cy'aho buri kipe isiganwa n'ibihe byayo bwite (Team Time Trial) hakarebwa iyakoresheje ibihe bito ari nabyo byatumye ikipe ya Soudal Quick-Step iyobora izindi zose.

Mu rugendo rwavaga kuri BK Arena-Kimironko-Rwahama-Chez Lando, Prince House, Sonatubes, Kicukiro Centre, Sonatubes, Rwandex -Kanogo-Kwa Rasta-RIB-Kigali Convention Center, Niyonkuru Samuel niwe munyarwanda witwaye neza kuri ubu ari gukinira u Rwanda.

Mu bindi bihembo byatanzwe kuri iki Cyumweru, William Junior Lecerf ukinira Soudal Quick-Step niwe watwaye agace (stage winner), w'Umwongereza Joseph Blackmore aba umuzamutsi mwiza, uwurusha abandi muri sprint yabaye Milan Donie.

Umukinnyi ukiri muto wahize abandi yabaye Umubiligi Milan Donie, Merhawi Kudus aba Umunyafurika witwaye neza mu gihe mugenzi we Akilu Arefayne yabaye Umunyafurika muto witwaye neza.

Umunyarwanda Niyonkuru Samuel yabaye Umukinnyi mwiza w'Umunyarwanda wanongewe igihembo cy'Umunyarwanda utanga ikizere. Jan Kino (Umubiligi) ahembwa nk'uwa hatanye kurusha abandi, Umukinnyi wabashije kumara igihe kinini atari mu gikundi (Break away) yabaye Jelle Harteel (Umubiligi).

Kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gashyantare 2024, Tour du Rwanda ya 2024 irakomeza ku munsi wayo wa kabiri aho abasiganwa bahaguruka mu Karere ka Muhanga bagana i Kibeho muri Nyaruguru ku ntera ya kilomtero 130.

Tour du Rwanda iri gukinwa ku nshuro yayo ya 16 kuva mu 2009 ikaba iya Gatanu ku gipimo cya 2.1 kuva mu 2019. Merhawi Kudus niwe ufite agahigo ko kuba yaratwaye iri siganwa bwa mbere mu 2019 rikinwa bwa mbere ari 2.1.

Dore uko byari byifashe mu mafoto:

Umubiligi Jonathan Varvenne yatangiranye umwenda w'Umuhondo

Shyaka Janvier yahawe igihembo gihabwa Umunyarwanda ukiri muto wahize abandi, igihembo gishya gitangwa n'Uruganda INGUFU GIN LTD

William Junior Lecerf ukinira Soudal Quick-Step niwe watwaye agace kakinwe kuri iki Cyumweru

Merhawi Kudus niwe ufite agahigo ko kuba yaratwaye iri siganwa bwa mbere rikijya kuri 2.1

Ikipe ya Soudal Quick-Step niyo yagize ibihe bito kurusha izindi

Niyonkuru Samuel niwe Munyarwanda witwaye neza anahembwa ko ari we utanga ikizere

Abakinnyi b'ikipe ya UCI ubwo bari mu isiganwa

Munyaneza Didier mu muhanda

Soudal Quick-Step yerekanye ko ari ikipe ikomeye

Areruya Joseph n'ikipe ye ya Java INOVOTEC Cycling Team bagerageje gukurura ibihe birangira Soudal Quick-Step ibakuye ku mwanya

@Sadam Mihigo/ Isango Star- Kigali.

 Feb 19, 2024 - 08:37