
Amasezerano ya Arsenal na Visit Rwanda azarangira 2026.
Nov 19, 2025 - 14:38
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko amasezerano rufitanye n'ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza biciye mu mushinga wo kwamamaza Visit Rwanda azarangira mu meshya ya 2026.
kwamamaza
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Ugushyingo 2025, nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB rwatangaje ko amasezerano ku mande zombi yari amaze imyaka 8 azarangira 2026, kuko yatangiye gukurikizwa kuva muri 2018 ubwo u rwanda na Arsenal batangazagako bagiranye amasezerano yo kwamamaza visit Rwanda, iyi kipe ikabikora binyuze mu kwambaraga ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso ku ikipe nkuru, ndetse niyabari munsi y'imyaka 23 utibagiwe na ekipe nkuru y'Abagore, ndetse no kuyamamariza muri sitade yiyi ekipe, kwikubitiro ryaya masezerano habanje gusinwa imyaka itatu yarangiye muri 2021, impande zombi zikoze igenzura zisanga hari icyo buri ruhande rwungutse muri iyo myaka itatu yari ishize habaho kongerwa kwayo.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB ruherutse gutangazako ibyari byitezwe muri uyu mushinga byagezweho ahubwo bikanarenga kure intego bari bafite ubwo ubu bufatanye bwari bugitangira ku ntego bari bihaye ndetse ko byafashije mu kurushaho kumenyekanisha ubukerarugendo bugatuma abafana benshi ndetse nabakurikiye imikino ya Arsenal mu gihe yabaga iri gukina bamenya u Rwanda mu buryo bwinshi.

Muri iki gihe gishize aya masezerano ahari hagati y'impande zombi ’u Rwanda rwakiriye bamwe mu banyabigwi ba Arsenal barimo, Mathieu Flamini, Bacary Sagna, Jurrien Timber, Caitlin Foord, Katie McCabe, Laia Codina, david luiz. Baje mu bikorwa bitandukanye ndetse no muhango wo Kwita Izina Abana b’Ingagi.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yashimye urugendo rw’iyi myaka umunani. Ati: “Twishimira ibyo twagezeho muri uru rugendo rwasize amateka mu kumenyekanisha u Rwanda ku isi, Twubatse ishusho nshya y’igihugu mu bukerarugendo kandi twishimira umusaruro wavuye muri ubu bufatanye. Ubu tugeze mu cyiciro gishya cyo kwagura isoko ryacu mu mikino itandukanye ku isi, ati kandi u Rwanda ruzakomeza gukorana n’abandi bafatanyabikorwa barimo NBA, Los Angeles Clippers yo muri NBA na LA rams ikina NFL.

Umuyobozi muri Arsenal, Richard Garlick, yavuze ko Visit Rwanda yabaye umufatanyabikorwa ukomeye mu rugendo rwa Arsenal rwo guteza imbere ikipe mu buryo burambye. Ati: “Ubufatanye bwacu na Visit Rwanda bwadufashije cyane mu kongera umubano dufitanye n’abafana bo ku mugabane w’Afurika no guteza imbere ibikorwa by’ikipe. Turashimira RDB ku bufatanye bwabo n’uko twabashije kugera ku ntego twari twihaye.”
Ubu bufatanye bwagize uruhare rukomeye kuko nko mu mwaka ushize u Rwanda rwakiriye abashyitsi bagera kuri miliyoni 1.3, rwinjiza miliyoni 650 z’amadolari aho hiyongereyo 47% ugereranyije n’igihe ubufatanye bwatangiraga.


kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


