
Tariki ya 01 Mata umunsi wo kubeshya, hari abanyarwanda basaba ko uyu munsi wakurwaho
Apr 1, 2025 - 20:14
ltariki ya mbere Mata buri mwaka ni umunsi abantu bahinduye umunsi wo kubeshya no gutebya, ariko nubwo bimeze bityo hari bamwe mu bawamaganira kure bavuga ko wakurwaho cyangwa ugahagarikwa kuko ugira ingaruka zikomeye haba ku mibanire y’abantu, ku buzima n’ibindi bitandukanye.
kwamamaza
Ku itariki ya mbere Mata buri mwaka ku isi abantu benshi bawizihiza nk’umunsi wo kubeshya, ndetse ugahabwa agaciro mu bice binyuranye byo ku isi no mu Rwanda harimo, hari ababifata nk’ibisanzwe kuko ngo uwo munsi banawumenyereye nk’ibisanzwe.
Kurundi ruhande, hari abasaba ko uyu munsi wakurwaho kuko hari abashobora kuwitwikira bakaba batuburira umuntu babinyujije muri uwo munsi witiriwe uwo kubeshya ndetse ko ngo hashobora gukomoka amakimbirane ya hato na hato mu mibanire y’abantu.
Imbuga zinyuranye zivuga ko uyu munsi watangiye bwa mbere mu gihugu cy’Ubufaransa, nyuma y’uko umwami Charles IX ategetse ko bahindura karindari (Gregorian calendar) mu mwaka w’1582, aho yahinduraga isabukuru yo gutangira umwaka (ubunani) igashyirwa ku itariki ya mbere Mutarama.
Ubusanzwe itariki yo gutangira umwaka muri icyo gihugu yari isanzwe ari iya mbere Mata, ariko Charles IX yashatse kubahiriza ingengabihe y’Abaroma yashyizweho na Papa Grégoire (Calendrier Gregorien), ari yo ibihugu byinshi ku Isi bigenderaho muri iki gihe.
Ikinyamakuru cyitwa Sortiraparis.com kivuga ko guhera icyo gihe impano zatangwaga ku itariki ya mbere Mata mu gihe bizihizaga itangira ry’umwaka, zatangiye gutangwa ku itariki ya mbere Mutarama buri mwaka.
Hari abatangiye kujijisha abantu batamenye ayo makuru cyangwa abibagiwe (bitwa fools) ko itariki yo kwizihiza ubunani yahindutse, bakomeza kujya batanga ibipfunyika birimo ubusa babeshya abo babihaye ko harimo impano, umuntu yapfundura akaburamo ikintu agahita yibuka ko uwo munsi wahindutse.
Uwo muco wo kubeshya wakomeje kumenyekana henshi ku Isi, ku buryo aho bavuga Icyongereza hose bawita "Fools Day", mu Gifaransa bakawita "Journée International des Blaques"(Umunsi mpuzamahanga wo gutebya cyangwa kuvuga ibintu wikinira).
N’ubwo mu Rwanda bitajyanye n’umuco, uyu munsi umaze kumenyerwa ndetse benshi bawizihiza babeshyanya, aho ndetse no mu bitangazamakuru uyu muco wamaze kuhagera, dore ko hari amakuru amwe atangazwa nyuma bakaza kuvuga ko byari ibinyoma bijyanye n’uyu munsi.
Uyu munsi rero n’Abanyarwanda bamwe na bamwe bakaba bawizihiza, babeshya mu buryo butandukanye. Ntawe uzi aho Abanyarwanda babikuye cyangwa igihe batangiriye kubikora, ariko hari abavuga ko bawukuye ku bakoloni kuko uyu munsi wageze mu bihugu by’i Burayi kera.
Hari igihe wabeshya ugirango uri kwizihiza uwo munsi, maze nyuma bikakugaruka, ukaba wahita utakarizwa icyizere, ugahita utakaza ubunyangamugayo, ukaba wakwisenyera urugo, n’izindi ngaruka mbi.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


