Israeli yasabye EU gushyira imbaraga mu kurwanya urwango.

Isaac Herzog , Perezida wa Israel, yasabye ibihugu byo ku mugabane w’Uburayi gukora ibishoboka byose bigahagurukira kurwanya urwango rw’abayahudi. Ibi yabitangaje kur’uyu wa kane, avuga ko hari impungenge z’uko bene uru rwango rukomeje kwiyongera no gukwirakwiza hifashishijwe interineti.

kwamamaza

Mu ijambo yagejeje ku inteko ishingamategeko y’Uburayi mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abayahudi, yagize ati: “ iyi shusho irahangayikishije cyane, imvugo z’urwango ku bayahudi ziri gukwirakwizwa byihuse, atari mu butegetsi bw’umwijima ahubwo no mu bihugu by’Iburengerazuba bya demokarasi iboneye.”

Yongeyeho ko “Inzangano ku bayahudi ziracyahari. Kurwanya Abayahudi biracyahari. Guhakana jenoside yabakorewe biracyahari."

Herzog yagaragaje raporo zerekana uko ibintu bigenda byiyongera byo kurwanya Abayahudi, cyane cyane ku rubuga rwa interineti aho byakwirakwizaga ku buryo bwihuse.

Yagize ati: "Ndabahamagarira mwese, abayobozi batowe mu Burayi: mwirebera ahubwo mwite ku bimenyetso by'urwango, mugenzure ibimenyetso by'icyorezo cya jenoside Kandi mugomba kubirwanya byose uko byagenda kose."

Experts have highlighted the risk of "fake narratives" stoking anti-Semitism, as Russia seeks to justify its war by misusing terms such as "Nazi" and "genocide" to describe the

Mu Ugushyingo, Raporo y’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi yagaragaje ko amakuru y’urwango n’inzangano ku Bayahudi bikomeje kwiyongera kuri interineti mu gihe Uburusiya bwateraga Ukraine, ndetse birushaho gukaza umurego mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19.

Impuguke zigaragaza ko hari ingaruka ziterwa n'inkuru z'ibinyoma zirimo urwango, nk'izo Uburusiya bwitwaza nk'impamvu bwagabye igitero muri Ukraine, bukagaragaza amagambo nk'abanazi na jenoside  nko gusobanura guverinoma ya Ukraine.

Nimugihe mu Ukwakira 2021, ibihugu bigize umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi bwerekanye ingamba z'ibihugu binyamuryango uko Ari 27 mu kirwanya urwango mu gihe Abayahudi bo mu Burayi batangaza ko rukomeje kwiyongera.

Herzog kandi yasabye abanyapolitiki b’i Burayi kwirinda kunenga Israel no guhakana ko habaho  Leta ya Israel.

Ati: "Gushidikanya ku gihugu-igihugu cy’Abayahudi uburenganzira bwo kubaho ntabwo ari diplomasi yemewe."

"Guhakana Leta y'igihugu cy' Abayahudi mu buryo bwuzuye kandi bigomba kurandurwa burundu."

Ibihugu bigize Umuryango w’ubumwe bw'Uburayi bikorana na Israel mu buryo bitandukanye ndetse bikunze guhatanira koamakimbirane iki gihugu gifitanye na Palestine yarangira burundu.

Icyakora kongera kuba Minisitiri w'intebe kwa Benjamin Netanyahu gusa nukwagabanyije ikigero cyo kuba habaho kunoza umubano.

 Jan 27, 2023 - 10:52