Umwuka uri hagati y'Abafana ba APR FC na A.S Kigali

Ni umukino ukomeye cyane w'ikirarane aho ikipe ya A.S Kigali irakira ikipe ya APR F.C, uyu mukino uba warabaye ku munsi wa Gatandatu wa shampiyona ariko ikipe ya A.S Kigali yari ikiri mu mikino ny'Afurika.

kwamamaza

Mu mikino 3 iheruka A.S Kigali yatsinze APR F.C harimo; umukino wo kwishura wa shampiyona yumwaka ushize, umukino wanyuma wigikombe cy'amahoro,umukino wa Super Cup.

Mu kiganiro aba bafana bimpande zombi bagiranye n'umunyamakuru wa Radio 10 bavuze uko biteguye uno mukino banagira n'ubutumwa batanga.

Umufana wa A.S Kigali Hagumintwari yagize ati "iyi match tuyiteguye neza kumpande zose, abayobozi bateguye ibyabo, bakoze ibyo bagomba gukora ndetse no kuruhande rw'abafana natwe turiteguye, ndatekereza neza ko umuntu wese uribubashe kugere muri sitade aribuze kubona ko twiteguye APR nk'umugore wacu, twarasabye, turamukwa, duca mwirembo, amanota barayakumbuye ariko ntago aritwe bayakuraho rwose, barabizi iyi ni inshuro ya gatanu ngiye kubuzurizaho mbakuraho amanota atatu ntanubwo bashobora kugera ikirenge mucy'abantu bajya batsinda".

Umufana wa APR F.C Karake yagize ati "Nta bwoba mfite, ngewe ngomba guhana uno munyamugi niba yaramfatiranye ndi mubihe bibi, uyu munsi ni umunsi wo kugirango ntangire ibihe byiza, ntangira gushaka amanota, nta manota ngomba gutakaza ngakurikira Rayons Sports, ngomba kuyikubita iyi ngiyi niyo ngiye guha ubutumwa izashyira za Rutsiro igashyira za Rayon Sports".

Uyu mukino wa A.S Kigali na APR F.C uratangira saa 18:00 z'umugoroba kuri Sitade ya Kigali Nyamirambo.

Inkuru ya Kamarebe Nailla Isango Star Kigali

 Dec 8, 2022 - 13:16