Korea ya Ruguru yarashe ibisasu bya misile bibiri mu kwihorera kuri Amerika na Korea y’Epfo.

Kur’uyu wa kane, Korea ya Ruguru yarashe ibindi bisasu bya misire bibiri , byakozwe ku nshuro ya ya gatandatu igerageza ibi bisasu bibujijwe mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa.

kwamamaza

Ku wa gatatu, leta ya Pyongyang yavuze ko kugerageza ibi bisasu ari ukwihorera ku myitozo ihuriweho ya leta zunze ubumwe z’Amerika na Korea y’Epfo.

Ibi yabikoze mugihe ku wa kabiri yari yarashe igisasu cya misile cyanyuze hejuru y’Ubuyapani bituma Amerika isana ko yakorwa inama yihuse y’akanama ka ONU gashinzwe umutekano.

Muri iyo nama, Amerika yashinje Uburusiya n’Ubushinwa ko gukingira ikibaba Korea ya Ruguru kugira ngo ntifatirwe ibihano.

Userukira Amerika muri ONU avuga ko ibi bihugu byombi byanze ko Pyongyang ifatirwa ibindi bihano.

Abahagarariye ibihugu bigize aka kanama bavuga ko gukomeza ibiganiro ari yo nzira nziza kuruta gufata ibihano.

Mu mezi abiri ashize, ibihugu bya Amerika, Korea y’Epfo n’Ubuyapani byakoreye hamwe imyitozo ya gisilikari mu rwego rwo kwimenyereza gutsinda no guhngana n’igitero cyava muri Korea ya Ruguru.

Iyi myitozo ya gisilikari yarakaje Perezida wa Korea ya Ruguru , Kim Jong-un, ayifata nk’icyemezo ko abanzi be bari gutegura intambara.

Mu itangazo, Korea ya Ruguru ishinja Amerika  gutuma umwuka mubi urangwa mu kirwa cya Korea.

Ibintu bikomeje gufata indi ntera, cyane ko imyitozo rusange ya gisilikari ikomeje hagati ya Amerika, Korea y’Epfo ndetse n’Ubuyapani, ndetse biherutse kurasa ibisasu, nabyo byafahswe nko kwihora kuri Korea ya Ruguru yari yarashe za misile kuwa kabiri.

 Amerika kandi yongeye kohereza ubwato butwara indege z’intambara USS Ronald Reagan hafi y’ikirwa cya Korea.

 Oct 6, 2022 - 15:28