Hamas yashyizeho amabwiriza ku guhabwa ibiribwa n’imiti ku mbohe zayo muri Gaza

Umutwe wa Hamas, binyuze mu ishami ryawo rya gisirikare Brigades Qassam, watangaje ko utazemerera Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge (CICR) kugera ku banya-Israeli bafashwe bugwate n'uyu mutwe muri Gaza, keretse inzira z’ubutabazi zifunguwe neza kandi burundu, imfashanyo zikagera ku baturage bose ba Gaza nta nkomyi.

kwamamaza

Mu itangazo rigufi ryasohowe n’izo brigades ku wa Gatandatu tariki ya 3 Kanama (08) 2025, Hamas yagize iti: “Brigades Qassam ziteguye kwakira no kwemera ubusabe bwa CICR bwo kugeza ibiribwa n’imiti ku mfungwa z’abanzi, ariko ibyo bizashoboka ari uko inzira z’ubutabazi zifunguwe mu buryo burambye, ku buryo bigera ku baturage bacu bose, aho bari hose muri Gaza.”

Uretse ibyo, Hamas yanasabye ikindi kintu gikomeye kugira ngo imfashanyo zibashe kugera ku mfungwa. Yavuze ko“Turasaba ko ibikorwa byose by’indege z’intambara z’umwanzi bihagarara mu bihe imfungwa zirimo kwakira ibyo biribwa n’imiti.”

Umutwe wa Hamas washyizeho aya mabwiriza nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe wa Israeli, Benjamin Netanyahu, ku cyumweru, asabye CICR kugira uruhare mu kugeza ibiribwa n’imiti ku baturage b'igihugu cye bafashwe n’umutwe wa Hamas, aho bafungiye muri  Gaza.

Netanyahu yatanze ubu busabe nyuma y'uko ku wa Kane, Hamas n’inshuti yayo Jihad Islamique basohoye amashusho atatu agaragaza abagabo babiri b'abanya-Israeli: Rom Breslevski na Evyatar David, bafite intege nke kandi bananutse cyane, bagaragaras nk'abafite inzara.

Muri ayo mashusho, Evyatar David yagaragaye acukura igisa nk’imva ye, afite ipiki mu ntoki, ari mu mwobo muto afungiyemo. Ibyo byababaje y’Abanya-Israeli, bongera gusaba leta yabo gushaka igisubizo cyihuse cyo kubohoza abo baturage, bafashwe tariki 7 Ukwakira (10) 2023 mu gitero cya Hamas cyabaye ku butaka bwa Israeli.

Gusa kugeza ubu, ntacyo CICR iratangaza kuri ubwo busabe bwa Netanyahu.

Bagaruka kuri iyo mimerere, Brigades Qassam ya Hamas zasobanuye ko zitabujije imfungwa kurya ku bushake, ahubwo ngo “barya kimwe n’abarwanyi bacu n’abandi baturage ba Gaza.”

Zongeraho ko nta mfungwa izahabwa serivisi idasanzwe mu gihe ubukene, ibihano n’inzara bigikomeje gushyirwa ku banya-palestine batuye Gaza.

Ubutwgetsi bwa Israeli ntacyo buratangaza ku mabwiriza yashyizweho na Hamas kugira ngo imfungwa z'iki gihugu zibashe kubona imiti n'ibiribwa.

@ rfi, le soir

 Aug 4, 2025 - 09:05