Nyuma y’iraswa ry’ibisasu bya misile, Kamala Harris ari muri Korea y’Epfo.

Kamala Harris; visi perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika yageze muri Korea y’Epfo nyuma y’umunsi umwe gusa Korea ya Ruguru igerageje ibisasu bya misile birasa mu ntera ngufi ku mupaka wayo wo burasirazuba. Nimugihe kandi biteganyijwe ko azasura agace kagabanya Korea Zombi.

kwamamaza

Ubusanzwe irasaswa ry’ibi bisasu irinyuranyije n’ibihano by’umuryango w’Abibumbye, ribaye mu gihe kandi Amerika na Korea y’Epfo bari myitozo ya gisirikari ihuriweho mu Nyanja ikikije ikirwa cya Korea. Ni mugihe Korea y’Epfo n’Ubuyapani bamaganye iri gerageza bise iry’agasuzuguro.

Ni ku nshuro ya kabiri mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa iki gihugu kigerageje ibisasu bya misile, cyane ko no muri uyu mwaka hageragejwe iby’amoko atandukanye inshuro nyinshi kurusha indi myaka.

Gusa kur’iyi nshuro byabaye mu gihe kidasanzwe, kuko byakozwe bihuriranye n’uruzinduko bya Kamala Harris;Visi perezidante w'Amerika, yakoreye muri Korea y’Epfo , aho biteganyijwe ko azasura akarere kagabanya Korea zombi katemerewemo ibikorwa bya gisilikari  (Demilitarised Zone, DMZ).

ni nyuma yaho ku wa gatatu, yagejeje ijambo ku ngabo za Amerika ziri ku kirindiro mu Buyapani, aho yamagana n’ibikorwa biheruka bya Pyongyang byo kugerageza intwaro, hamwe n’umugambi wayo utemewe n’amategeko wo gukora  intwaro kirimbuzi ziteye ikibazo ku mutekano w’akarere.

Ibi bikomeje kuba mu gihe n’ibiganiro hagati ya Koreya zombi bijyanye no guhagarika gukora intwaro kirimbuzi byahagaze ndetse nanone impande zombi zikomeje kwiyubaka mu rwego rwa gisilikari. Ibikorwa byo kugerageza intwaro nabyo bikaza bikomeza cyane ikibazo.

Ibikorwa byo kugerageza bya mbere mur’iki cyumweru byabaye ku cyumweru ,mbere y’uko imyitozo ya gisilikari y’ingabo za Korea y’Epfo n’Amerika itangira. Nubwo bikozwe ku nshuro ya mbere kuva muri Kamena(6) ariko kugeza ubu mur’uyu mwaka, Koreya ya Ruguru imaze kugerageza intwaro zirenga 30.

Abategetsi ba Korea y’Epfo bavuga ko igerageza ry’izi misire ejo ku wa gatatu ryabahe hagati y’isaha 18:10 na 18:20 mu masaha yo muri ako karere, bikaba vyarashwe ku ntera y’ibirometero 360, bikaba kandi vyagurutse gushika ku birometero 30 uja hejuru. Abajejwe gucungera imbibe b’Ubuyapani nabo nyene barabonye ibi bisasu.

Abakuru ba gisirikare ba Korea y’Epfo basohoye itangazo bavuga bati: "Aka gasomborotso ka Korea ya Ruguru kazotuma ibikorwa vya Korea y’Epfo na Amerika vyo kuzibira no kwivuna bikomezwa, kandi nta kindi bizovamwo atari kubandanya bikumira Korea ya Ruguru ku rubuga mpuzamakungu”.

Impuguke zivuga ko uku kugerageza ibisasu ari ibikorwa byo kwihimura ku myitozo ya gisilikari ya Amerika na Korea y’Epfo, ku ruhande rw’ingabo zirwanira mu mazi. Nimugihe kandi  Washington na Seoul bikomeje kongera imbaraga urwego rwa gisilikari rwa Korea y’Epfo.

Mu myitozo ya gisilikari ihuriweho iri gukorwa ni iya mbere ibaye harimo ubwato bwa Amerika butwara indege kuva 2017.

 Sep 29, 2022 - 12:06