Rwanda rwemeye kwakira abimukira 250 birukanwe muri  Amerika

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko yasinyanye amasezerano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika azatuma u Rwanda rwakira abimukira bagera kuri 250 bazaba birukanwe muri icyo gihugu, mu rwego rwo gukomeza umubano ushingiye ku bufatanye no kwakira abahuye n’ibibazo nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo.

kwamamaza

Aya masezerano, yasinyiwe i Kigali muri Kamena (06) uyu mwaka nk’uko byemejwe n’umwe mu bayobozi bo mu Rwanda waganiriye n'ikinyamakuru Reuters ariko utifuje ko amazina ye atangazwa. Yemeje ko Amerika yamaze kohereza urutonde rw’abantu 10 ba mbere bagomba gusuzumwa mbere yo kwemezwa.

Yolande Makolo, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, yatangaje ko “u Rwanda rwemeye kwakira abimurwa bagera kuri 250, mu buryo bugendanye n’indangagaciro zacu zishingiye ku gusubiza abantu mu buzima busanzwe no kubafasha kongera kwiyubaka, cyane ko hafi buri muryango wo mu Rwanda wigeze guhura n’ibibazo by’ubuhunzi.”

Yakomeje agira ati: “Dushingiye ku masezerano, u Rwanda ruzajya rugira uruhare mu kwemera cyangwa kwanga buri muntu usabwe kwakirwa. Abemerewe bazahabwa amahugurwa yo kubona akazi, ubuvuzi n’inkunga yo gutura kugira ngo batangire ubuzima bushya, kandi babone uko batanga umusanzu wabo mu bukungu bw’u Rwanda bumaze imyaka irenga 10 butera imbere ku muvuduko wa mbere ku isi.”

Uburyo amasezerano azashyirwa mu bikorwa, Yolande Makolo yavuze ko aba bimukira bazajya basuzumwa umwe ku wundi, aho u Rwanda ruzajya rwemera gusa abarangije ibihano byabo cyangwa abadafite imanza mu nkiko.

Yanavuze ko muri ayo masezerano, Amerika itazohereza abantu bakatiwe n'inkiko zaho ngo bazxe kurangiriza ibihano byabo mu Rwanda, ndetse nta muntu ukekwaho ibyaha byo gusambanya abana uzemererwa kuza.

Yongeyeho ko aba bazimurwa bazahabwa uburenganzira bwo kuva mu Rwanda igihe cyose babyifuza.

Amerika izatanga inkunga y’amafaranga

Yolande Makolo; umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko mu ishyirwa mu bikorwa ry'ayo masezerano, Leta Zunze Ubumwe za Amerika izatanga inkunga mu buryo bw’impano (grant) kugira ngo ifashe u Rwanda kwakira abo bimukira, ariko yanga gutangaza ingano yayo.

Makolo yabwiye Reuters ko ibaruwa ikubiye mo ibijyanye n'inkunga yarangijwe gutegurwa muri Nyakanga (07) uyu mwaka.

Umugambi wa Amerika ku kwimura abimukira

Perezida Donald Trump w’Amerika yashyize imbere gahunda yo kwirukana abimukira bari muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Mu bikorwa biri gukirwa, harimo no gushakisha ibihugu byakwakira bamwe muri bo, cyane cyane abafite ibyaha bikomeye.

Ibi biri muri gahunda yiswe ‘third-country deportation’ aho abantu bashobora koherezwa mu bindi bihugu atari aho bakomoka. Urugero ni nk’aho mu kwa gatatu Amerika yohereje muri El Salvador abanya- Venezuela 200 bakekwaho kuba mu mitwe y’iterabwoba.

Mu kwezi kwa Kamena, Urukiko Rukuru rwemereye ubuyobozi bwa Trump kohereza abimukira mu buryo nk'ubu batabanje guhabwa uburyo bwo kugaragaza impamvu zishobora gutuma bahura n’ingaruka.

Gusa ubu buryo burimo kugibwaho impaka mu rukiko rwa federali i Boston, kandi bushobora no kongera kugera mu rukiko rukuru.

Nimugihe ubutegetsi bwa Perezida Trump buherutse guhabwa akayabo ko kwifashisha mu bijyanye no kwita ku kibazo cy'abimukira, harimo no kubaka za gereza zo kubafungira mo.

Impaka n’impungenge z’uyu mushinga

Perezida Kagame ashimirwa uburyo  yahinduye u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Gusa hari impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zikomeza kugaragaza impungenge ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, ndetse n’ibirego byo gushyigikira inyeshyamba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibyo u Rwanda rwahakanye kenshi.

Nanone abatavuga rumwe n’iyi gahunda yo kurwanya abimukira muri Amerika bavuga ko “gushora abantu mu bihugu batigeze babamo, batagira mo umuryango cyangwa ngo bavuge ururimi rwaho, bishobora kubashyira mu kaga gakomeye.

Gusa si ubwa mbere u Rwanda rugize amasezerano nk’aya. Mu 2022, u Rwanda rwasinye amasezerano na Leta y’u Bwongereza yo kwakira ibihumbi by’abasaba ubuhungiro. Gusa iyi gahunda yaje gukomea mu nkokora mu 2024 ubwo Minisitiri w’Intebe mushya, Keir Starmer, yafata icyemezo cyo kuyihagarika. Nta muntu n’umwe woherejwe mu Rwanda muri iyo gahunda, kubera inzitizi z’ubucamanza zamaze imyaka myinshi.

Amasezerano mashya hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika agaragaza uburyo Kigali ikomeje gushaka kuba igicumbi cy’ubufatanye mu rwego mpuzamahanga no gukemura ibibazo by’abimukira.

 Aug 5, 2025 - 08:58