
Rwamagana: Umuryango wabyaye abana batatu urasaba ubufasha
Jan 8, 2025 - 11:55
Umuryango utishoboye wabyaye impanga z’abana batatu utuye mu murenge wa Kigabiro, umudugudu w’Umuganura, uravuga ko agowe no kubarera bitewe n’uko umubyeyi wabo atabona amashereka ahagije. Uyu muryango usaba ko wafashwa ukabona icyatuma babona amashereka kugira ngo batazajya mu mirire mibi. Icyakora ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bwawijeje ko buzawufasha kuko ubwawo kurera izo mpanga utabyishoboza.
kwamamaza
Ubusanzwe umugore aratwita akabyara umwana umwe nuko kumwonsa ntibimugore. Gusa biranashoboka ko abyara impanga, kubonsa bikagorana bitewe n’ikibazo cy’amashereka ashobora kuba macye ntabahaze.
Ariko ibyo bigorana cyane iyo ari umubyeyi utishoboye, ugorwa no kubona ibyo arya bituma abona amashereka. Ibi niko bimeze kuri Mukandayisenga Josiane wo mu mudugudu w’Umuganura, akagari ka Nyagasenyi, Umurenge wa Kigabiro wo mu karere ka Rwamagana.
Uyu mubyeyi umaze ukwezi n’igice yibarutse impanga z’abana batatu ariko bavukiye amezi arindwi, avuga ko mbere abyara umwana umwe atigeze agorwa no kumwonsa ariko ubu yabyaye batatu icyarimwe, agowe no kubona amashereka kuburyo n’ayo bonka bisaba ko yikama, n’ayo macye avuyemo ntabahaze.
Aganira n’umunyamakuru w’Isango Star, Mukandayisenga yagize ati: “hari igihe mbona aya babiri, uwa gatatu akayabura kandi nabo [babiri] ntibahage. Usanga bari kurira cyane nuko nkabura uko mbigenza kandi bitewe nuko nta bushobozi mfite bikambera ikibazo gikomeye. Dukeneye ibintu byinshi kuko amashereka ntahagije.”
“mbonye ubufasha nkaba nabona inka yo kubakamira bagakura neza haba mu gihagararo kugira ngo batajya no mu mirire mibi kuko bavukiye amezi arindwi byamfasha kurushaho.”
Yingeraho ko n’amafaranga bari barizigamye bayakoresheje kwa muganga.
Ati: “Ubwo rero udufaranga twari twabashije kwizigama twayishyuye ibitaro nuko amafaranga aba arashize biba ibibazo kuko bari bavutse barembye."

Niyingize Yohani Baptiste; Umugabo wa Mukandayisenga, avuga ko bigoye kurera aba bana batatu kuko n’ubusanzwe umuryango wabo utishoboye. Kugirango babone ikibatunga, avuga ko bisaba ko abona aho akora ikiyedi,bityo bagasaba ubufasha Leta kuko abaturanyi ntako batagize.
Ati: “ubwanjye nta bushobozi mfite. Iyo ntabonye aho nkora icyo cya tanu se (1500Frws) cyangwa se ikiyedi ntabwo turya. Abaturage bamfashije mu bushobozi bwabo, n’ubu ndacyabashimira. Turashaka ubufasha bwa leta, nkuko yakaduteye inkunga nkabarera nkareba ko bakura.”
Ubushobozi bucye bw’uyu muryango wabyaye abana batatu icyarimwe bwemezwa nanone n’abaturanyi babo. Basaba ubuyobozi ko bwawufasha bukawuha inka yo gukamira abo bana kugira ngo hato batazahura n’ikibazo cy’imirire mibi.
Umwe yagize ati: “nararebye nsanga kuriya yikama, ndavuga nti ese ko inka zacu zatetse bikaba bimeze bitya…ubwo muha ubufasha bukeya. Njyewe ikintu nabasabira kuko uyu mugabo ni umuntu ufite umwete, iyo atakoze icyo kiyede, njye numva namusabira inka.”
Undi ati: “ntabwo yabasha kuko nta bushobozi afite…nta munsi y’urugo…nta kintu afite rwose. Biranagaragara kandi kuko bakeneye ubufasha.”
“batatu icyarimwe! Njye nagiye mbara umwe ngakurikizaho undi! None we ni batatu icyarimwe! Kubona ibikoresho ndetse n’ibindi bikenewe birimo imyambaro ntushobora kumva uko bigoye. Mu mbaraga ze ntabwo yabishobora. N’ubu kwa muganga bamutegetse kunywa amata kuko ntabwo amashereka yamuhaza. Bashake inka ikimara kubyara, idakujije.”
Mu magambo macye ku murongo wa telefone; Mbonyumvunyi Radjab umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, yabwiye Isango Star ko ubwo bamenye ayo makuru bagiye guhita bafasha uyu muryango kuko ubwawo utashobora kubarera.
Yagize ati: “ntabwo nari mbizi. Ni abana batatu? Tuzabafasha abo ngabo, batatu ni benshi ntabwo yabavamo wenyine. Nta kibazo.”
Aba bana b’impanga umuryango wa Niyingize Yohani Baptiste na Mukandayisenga Josiane babyaye, baje basanga abandi bana babiri,bose hamwe ubwo babaye batanu.
Ikindi kibazo uyu muryango ufite ni ideni ry’ibihumbi 284Frw ryo kwa muganga ryakomotse ku gihe abana bamaze mu byuma kuko bavutse batagejeje igihe. uyu muryango usaba ko barisonerwa kuko batabona ubushobozi bwo kuryishyura.
@ Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


