Rwamagana: Umukire yafunze inzira igana ku iriba ry'amazi bavomagaho

Mu gihe mu karere ka Rwamagana hari ikibazo cy’ibura ry’amazi, abaturage bo mu tugari twa Bwana na Binunga mu murenge wa Munyiginya, bahangayikishijwe n’umushoramari wafunze inzira igana ku iriba bavomagaho riri mu gishanga ndetse anategeka abakozi be kujya bakubita umuntu babonye ugiye kuhavoma.

kwamamaza

Aba batuye mu tugari twa Bwana na Binunga mu murenge wa Munyiginya mu karere ka Rwamagana, bavuga ko bafite ikibazo cy’amazi y’umuyoboro wa WASAC adakunda kuboneka, ariko ngo n’amariba bavomagaho bafataga nk’igisubizo ari mu gishanga cya Kinosho, yasibwe n’umushoramari Bisamaza Privati.

Ayo mariba harimo irya Kinosho ndetse n’irindi ryubatswe na USAID. Bavuga ko n’iryari risigaye rya Gatovu, yashyize uruzitiro ku nzira nyabagendwa iganayo, ategeka abakozi be ko umuntu bazabonayo arimo kuvoma bazamukubita.

Umwe ati "Bisamaza yamaze gufunga inzira ijyayo, intego nuko umwana cyangwa se undi muntu wese ushaka kujya kuvoma, ubu hariho amabwiriza ko abakozi ba Bisamaza ari ukujya babakubitiramo, barazitiye n'ibiti, ikibazo dufite uyu munsi amazi muri aka karere ni ikibazo gikomeye ku rwego rwo hejuru".     

Aba baturage bo mu murenge wa Munyiginya bavomaga ku mariba yasibwe ndetse n’ayafunzwe n’umushoramari, barasaba inzego z’ubuyobozi kubafasha byibura iriba risigaye rya Gatovu bari basanzwe bavomaho, inzira iganayo igafungurwa bakajya babona aho bavoma kuko ayo ku muyoboro wa WASAC aboneka gake.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko iriba ryo mu gishanga ari rusange nta muntu ukwiriye kubuza abaturage kurivomaho, bityo ngo niba umushoramari Bisamaza Private yarafunze inzira iganayo, ngo icyo kibazo bagiye kugikurikirana maze uwabikoze abibazwe.

Ati "iriba riri mu gishanga, igishanga ni icya leta, ntabwo yababuza kurijyaho ahubwo hari inzira zijyayo, aramutse agize inzira afunga ijya ku iriba twamukurikirana kugirango inzira ayifungure kuko abaturage bafite uburenganzira bwo kujya ku iriba igihe cyose babishakiye".  

Amariba abiri yasibwe n’umushoramari mu gishanga cya Kinosho muri Munyiginya, nyuma y’uko aguze ubutaka bw’abaturage buhegereye, ni irya Kinosho ryubatswe mu gihe cy’Abadage ndetse n’irindi rihegereye ryubatswe na USAID.

Irya USAID, ngo yacagaguye impombo zajyanagamo amazi aturutse mu masoko, nyuma y’uko yari abujijwe gutera ibiti hafi yaryo mu butaka bwa Leta bukomye. Aha akaba ariho bahera, basaba ko n’ayo mariba yasanwa bakongera kubona aho bavoma.

Inkuru Djamali Habarurema / Isango Star Rwagamagana

 Mar 24, 2025 - 10:05