Rwamagana: Ubuzima bw’abacururiza mu isoko rya Ntunga buri mu kaga

Abacururiza mu isoko rya Ntunga mur’aka karere baravuga ko ubuzima bwabo buri mu kaga bitewe n'uko aho bacururiza hareka amazi menshi aturuka ku nyubako z'isoko. Ibyo bituma bacuruza bayahagazemo bamwe bakarwara ibirenge. Ubuyobozi bw'umurenge wa Mwurire buvuga ko icyo kibazo bukizi, ariko kirimo gushakirwa umuti urambye.

kwamamaza

Iyo ugeze mu isoko rya Ntunga mu karere ka Rwamagana, by’umwihariko ahacururizwa ibitoki, mu gihe cy’imvura usanga huzuye ikiziba. Abahacururiza bavuga ko icyo kiziba giterwa n’amazi aturuka ku nyubako z’isoko yagera mu bigega bikuzura maze akareka aho bacururiza, ubwo bagacuruza bayahagazemo.

Bavuga ko umuntu utambaye bote ahura n’ikibazo cyo kurwara ibirenge, bagacyeka ko biterwa n’umwanda uturuka mu bwiherero n’ikimoteri gihari uzanwa n’ayo mazi ahanyura.

Ubwo umunyamakuru w’Isango Star yahageraga, umucuruzi umwe yagize ati: “hano ducururiza tujya tugira ikibazo nk’iyo imvura yaguye, umuvu wuzura hejuru y’ibyo twari turi gucuruza. Hanyuma rero iyo ayo mazi abaye menshi ajya muri ayo matoilette noneho nugasanga nta buziranenge buhari. Kandi usanga ayo mazi yose tuyakandagiramo nuko tukarwara ibirenge, tukabyimba.”

Undi ati: “ku mabati niho amazi aturuka no muri izi ngo zose, aha hose aba yahageze  nuko ibitoki bakabura aho babishyira.” 

Abacuruzi bavuga ko bitewe n’uko batanga umusoro nk’abandi, bafashwa bagakizwa icyo kiziba bacuruza bahagazemo maze kigashakirwa aho kizajya kiruhukira kuko ubuzima bwabo buri mu kaga.

Umwe ati: “bashaka ahantu bayayobora cyangwa bagacukura nk’ikinogo kiyafata kuko ni menshi.”

Zamu Daniel; Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwurile aho isoko rya Ntunga riherereye, yabwiye Isango Star ko ikibazo cy’amazi ava ku mabati y’isoko agakwiragira ahacururizwa ibitoki aterwa n’uko ibigega aruhukiramo byuzura ndetse n'imireko yashaje.

Avuga ko mu buryo bwo kugikemura mu buryo burambye ari uko hagiye gucukurwa ikinogo kinini azajya aruhukiramo nyuma agakoreshwa.

Ati: “icya mbere twarayayoboye tuyerekeza ahantu hamwe. Ni ukuvuga ngo aca kuri toilette tuyerekeza hepfo aragenda tuyahungisha ikimoteri. Aya kabiri ava mu bigega, nayo twarayayoboye. “

“ku bufatanye n’akarere twakoze inyigo y’icyakorwa kugira ngo ariya mazi afatwe harimo kongera ibigega no gusana imireko no gushaka underground tank kuko hariya hantu ni hasi amazi akahareka. Akarere kayafite muri budget kuburyo tuzubaka underground tank ahubwo ikaba n’igisubizo ku mazi yo gusukura hariya.”

Ubusanzwe inzu zo guturamo n’iz’ubucuruzi zigomba kuba zifite uburyo bwo gufata amazi y’imvura kugira ngo ntiyangirize, ahubwo akoreshwe. Kuri iri soko rya Ntunga rero, uburyo bw’ibigega byashyizweho ntibwakemura ikibazo cy’amazi ava ku bisenge by’inyubako zaryo, kuko ari bike kandi bito ugereranyije n’ubunini bw’inyubako.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.

 Dec 16, 2024 - 10:58