Rwamagana: Kuba isoko ridacaniye bituma bibwa ibicuruzwa

Abacururiza mu isoko rya Nzige babangamiwe n'uko iri soko ridacaniye ibituma nimugoroba bimura ibicuruzwa bagacururiza imbere ya Sacco kubera gutinya abajura babiba ibicuruzwa mu mwijima.

kwamamaza

Abacururiza mu isoko rya Nzige mu murenge wa Nzige mu karere ka Rwamagana, bishimira isoko ryiza bubakiwe kuko hari byinshi ryabakijije. Gusa bagaragaza ko mu kuryubaka batabashyiriyemo umuriro w'amashanyarazi ngo bajye bakora na nimugoroba, ibintu bituma iyo bigeze nimugoroba bajya gucururiza imbere ya Sacco kuko ariho babona urumuri ndetse no guhunga abikingira umwijima bakabiba ibicuruzwa byabo.

Icyifuzo cy'aba bacururiza mu isoko rya Nzige, ngo ni uko babashyiramo umuriro w'amashanyarazi bakajya bacuruza nimugoroba kuko guhora bimura ibicuruzwa bituma byangirika bagahomba.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Nzige Niyomwungeri Richard, yabwiye Isango Star ko ikibazo cy'umwijima mu isoko rishya rya Nzige ridacaniye bacyakiriye ndetse banagishyikiriza akarere ngo gishakirwe umuti. Gusa ngo hari n'abandi bafatanyabikorwa umurenge urimo kuganira nabo, kugira ngo bagire uruhare mu gushyira umuriro w'amashanyarazi muri iri soko.

Ati "twarabisabye mu karere mu ngengo y'imari, twakomanze n'ahandi no ku bandi bafatanyabikorwa ku buryo twizera ko ikibazo kiza gukemuka".  

Ubusanzwe amapoto azifashishwa mu gucanira isoko rishya rya Nzige ari nko muri metero 50. Abaricururizamo barasaba ko washyirwamo vuba, kuko kudacuruza nimigoroba cyangwa kwimura ibicuruzwa, bituma byangirika bikabateza ibihombo.

Ku rundi ruhande ariko ubuyobozi bubasaba kurigirira isuku ndetse n'isuku yabo n'ibyo bacuruza.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isngo Star Rwamagana

 Feb 17, 2025 - 11:06