Rwamagana: Hashyizweho gahunda yiswe ‘Magirirane mu Isibo’ yitezweho guhangana n’ibibazo by’isuku nke.

Abatuye Umurenge wa Munyaga wo mur’aka karere bashyizeho agashya bise Magirirane mu Isibo kagamije guhangana n’ibibazo by’isuku nke igaragara mu murenge wabo. Hifashishijwe iyi gahunda, bazajya bafasha bagenzi babo batishoboye kwimakaza umuco w’isuku aho batuye. Ubuyobozi bw’akarere busaba ko n’indi mirenge yakwigira ku murenge wa Munyaga kuko iyi gahunda ikemura n’ibindi bibazo bitandukanye by’abatuye Isibo.

kwamamaza

Gahunda nshya yiswe Magirirane mu Isibo y’abaturage bo mu murenge wa Munyaga mu karere ka Rwamagana ni gahunda ikorwa n’abatuye mu Isibo, aho bareba mugenzi wabo ufite ikibazo kandi nta bushobozi bwo kucyikemurira afite ,maze bakamufasha kugikemura  binyuze mu gukora umuganda.

Muri iyi gahunda kandi, ikibazo gikeneye ubushobozi bw’amafaranga bazajya bayateranya nuko bagikemure.

Abatuye uyu murenge bavuga ko ibyo ibibazo bya bagenzi babo bibandaho bakabikemura ari ibirebana n’isuku kandi bizatuma amasibo yabo ahorana umucyo nk’uko biba bigaragarira amaso.

Umwe mu bahatuye waganiriye n’umunyamakuru w’Isango Star, yagize ati: “ Magirirane mu Isibo ni ingo 15 ziba ziri ahantu mu Mudugudu tugahurira hamwe niba hari umuturage tukamukorera isuku, tugakurungira inzu cyangwa se hari akandi kantu runaka afite tukakamukorera, tugacukura ibimoteri, tugakurungira ubwiherero, twarangiza tugakora akanama noneho umuyobozi w’Isibo akaza akadusinyira ubundi tugataha.”

Undi ati: “twebwe turicara iyo twateranye noneho tukareba umuturage uturushije ikibazo kuko twese ntabwo tuba dufite ibibazo bimwe. Nkubwo urabona kuba umuturage yaba mu Isibo adafuite ubwiherero ni ikibazo! Uwo tumuheraho kugira ngo nawe abone aho azajya kwiherera. Noneho ejo bundi tukazakurikizaho undi muntu ufite inzu igayitse tubona ko idafite isuku, nuko tukamufasha tukayitunganya maze nawe akaba heza. Ni iyo Magirirane mu Isibo.”

Iyi gahunda ya Magirirane mu Isibo yashyizweho mu rwego rwo gushaka umuti w’ikibazo cy’isuku nke yagaragaye mu murenge wa Munyaga, nk’uko bitangazwa na Mbonyumuvunyi Radjab; Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana.

Yagize ati: “U Rwanda rufite amahitamo: rwahisemo umutekano, isuku …ni ikintu kizwi ku rwego mpuzamahanga kandi dutozwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika. Nyuma abakemba cyangwa se abanya-Munyaga bahisemo kunoza isuku kuko hari igihe cyabayeho hari ikibazo cy’isuku nkeya nuko bafata ingamba zo gushyiraho gahunda yitwa Magirirane mu Isibo.”

 Anavuga ko iyi gahunda igomba kuba umuco mwiza n’indi mirenge  izareberaho kugira ngo isuku ikomeze isigasirwe, dore ko ari kimwe mu bintu u Rwanda rwashyize imbere.

Ati: “ Ni ikintu cyiza cyane dushima twifuza ko cyagera no mu yindi mirenge yose, kuko no mu yindi naho bagira utundi dushya dutandukanye ariko bahereye nko kuri ako ka Magirirane mu Isibo gashobora kuba uburyo bwiza bwo gukorera hafi, no gufashanya bya bugufi.”

Muri iyi gahunda ya Magirirane mu Isibo ni agashya k’abaturage ba Munyaga bazwi ku izina ry’Abakemba. Uretse ibikorwa by’isuku bakora mu masibo yabo, Iyo babonye mugenzi wabo afite ikibazo gikeneye amikoro y’amafaranga barayateranya bakagikemura.Urugero nk’udafite ubwiherero, bateranya amafaranga bakabucukuza, bakabwuka noneho bakabumushyikiriza bukoze neza.

Ni mu gihe kandi niyo abakemba babonye ku muharuro w’umuntu ufite intege nke hadafite isuku, bajya kuhamukuburira.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.

 Jun 7, 2023 - 12:59