Rwamagana: Barasaba ko igikorwa byo gusezeranya imiryango ibana mu buryo butemewe cyajya kibera ku Mudugudu.
Sep 29, 2023 - 21:37
Hari abaturage mu mudugudu wa Kinteko mu murenge wa Gahengeri mur’aka karere barasaba ko ibikorwa byo gusezeranya imiryango ibana mu buryo butemewe n’amategeko byajya bikorerwa ku mudugudu. Bavuga ko hari abadasezerana bitewe no kubura amikoro yo kugera ku mirenge yabo. Ubuyobozi bw’umurenge wa Gahengeri buvuga ko bwiteguye gushyira mu bikorwa ubu busabe bw’abaturage.
kwamamaza
Ubusabe bw’aba baturage bwagaragajwe nyuma yaho imiryango 13 yo mu mudugudu wa Kinteko, Akagari ka Rweri ko mu murenge wa Gahengeri, yasezeranaga imbere y’amategeko, dore ko yari imaze igihe ibana mu buryo butemewe n’amategeko.
Abaturage bavuga ko bishimiye ko muri iki cyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire basezeraniye mu mudugudu iwabo, ariko bagasaba ko iteka ryose byajya bikorerwa ku mudugudu kuko aribwo byafasha na bagenzi babo babyifuza ariko bakazitirwa n’amikoro macye bitewe n’uko baba batuye kure y’umurenge.
Umuturage umwe yagize ati: “ubundi kuva hano ujya ku Murenge, iyo ukoresheje Moto baguca ibihumbi 3. Noneho twaje gutekereza niba twateguye gusezerana tukagira imiryango, inshuti n’abavandimwe bazaduherekeza, dusanga ari ibintu bizadusaba ingufu nyinshi cyane. Ariko iki gikorwa cyo kuba twasezeraniye hano mu Mudugudu cyadushimishije cyane.”
Undi ati: “hari utekereza akabona biramutwara amafaranga wenda adafite. Iyo bibereye hano mu mudugudu, n’uwatekerezaga bwa buremere bifite ahita abikora.”
“ twasaba nk’ubuyobozi bwo hejuru kugira ngo nabwo bujye bumanuka bubabe hafi nkuko natwe twagize ayo mahirwe.”
Twagirayezu Daniel; Umuyobozi w’umudugudu wa Kinteko, avuga ko mu ngo 300 zigize uyu mudugudu, imiryango 6 ariyo isigaye itarasezerana ariko iri gukorerwa ubukangurambga.
Yagize ati: “ ubu nsigaranye ingo 6 zitari zasezerana mu buryo bwemewe n’amategeko, ariko hagiye harimo imbogamizi. Urugero: ku rwego rw’umuryango hari uburyo batari bayumvikana neza. Ariko muri bwa bujyanama no gushyira hamwe, dufite icyizere ko nabo bitarenze ukwezi kwa 12 …. Ubundi umuhigo dufite mur’uyu mudugudu ni uko buri mwaka nta muryango ugomba kubana mu buryo butemewe n’amategeko.”
Byaruhanga John Bosco; Umuyobozi w’Umurenge wa Gahengeri, yasabye abakuru b’imidugudu kujya bakora urutonde rw’abashaka gusezerana maze bagahamagara ubuyobozi bw’umurenge bukabasanga mu midugudu yabo nk’ubuyobozi bwegerejwe abaturage.
Ni igikorwa avuga ko kiri mu rwego rwo gusubiza ikibazo cy’abaturage bo mu mudugudu wa Kinkiko wo mur’uyu murenge basaba ko gusezeranya imbere y’amategeko byajya bikorerwa ku mudugudu.
Ati: “ n’abandi no mu nteko twarabashishikarije, tubabwira ko nabo batunganya igikorwa nk’iki , bakabaza abaturage baho batarasezerana bashaka gusezerana. Aho batubwira hose, twiyemeje kuzahabasanga tukabasezeranya.”
“ byatanga ikintu cyiza gikomeje kuko iyo imiryango isezeranye irushaho kugiranira icyizere, bigatuma bubaka umuryango wabo neza.”
Imiryango 58 yo mu murenge wa Gahengeri wo mu karere ka Rwamagana niyo imaze gusezerana imbere y’amategeko kugeza ku munsi wa Gatatu w’ubukangurambaga bw’icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire.
Nimugihe uyu murenge ufite umuhigo w’uko iki cyumweru kizarangira imiryango isaga 100 isezeranye imbere y’amategeko.
@ Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.
kwamamaza