
Rwamagana: Barasaba gufashwa mu mushinga wo gukora ifumbire
Mar 12, 2024 - 08:46
Itsinda ry'urubyiruko rwo mu murenge wa Nzige mu karere ka Rwamagana rikora ifumbire riyikuye mu bishingwe, rirasaba ubufasha bw'imodoka izajya ibafasha gutunda ibishingwe kugira ngo bakore ifumbire nyinshi bifashe n'abandi bahinzi kuyibona badahenzwe.
kwamamaza
Iri tsinda ry'abahinzi b'urubyiruko, babarizwa muri koperative Hirwa 35 yo mu murenge wa Nzige mu karere ka Rwamagana, bavuga ko bafashe icyemezo cyo gutangira gukora ifumbire nyuma y'uko bayicyeneraga bakayishaka ahantu hose, batayibona bigatuma barara ihinga cyangwa bagatinda gutera imyaka.
Kuri ubu ngo barenze gukora iyo bacyenera mu buhinzi bwabo, ngo basigaye banafasha bagenzi babo kuyigurira hafi.
Umwe ati "igitekerezo kugirango kize twarahingaga tugahomba tugenzuye igihombo aho gituruka dusanga ni ifumbire y'imborera iduhenda, dusanze ikibazo ari imborera dutekereza uburyo bwo kubanza gukemura icyo kibazo kugirango ubuhinzi bwacu bugende neza, mu kwezi kwa cyenda nibwo twatangiye ifumbire ya mbere twayisohoye mu kwezi kwa cumi, icyo tubura ni ubushobozi kugirango tugere ku bintu twifuza".
Nubwo ikibazo cy'ifumbire bagicyemuye, ngo baracyagorwa no kugeza imyanda bayikoramo aho bayikorera kuko bayikura mu masoko atandukanye, bityo bagasaba ko bafashwa bakabona imodoka bazajya bifashisha, binatume ihenduka ubwo abahinzi bayibone ku giciro gito.

Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, ashima igikorwa cyakozwe n'uru rubyiruko rwo mu murenge wa Nzige cyo gukora ifumbire nziza, bityo ngo bazafashwa bahuzwe n'ibigo by'imari kugira ngo bibahe inguzanyo yo kugura imodoka izajya ibafasha gushomba ibishingwe bakoramo iyo fumbire.
Ati "ni ifumbire yujuje ibisabwa kugirango ibe ifumbire koko, ni ikintu cyiza, uko ikintu cyose kigenda gitegurwa ku mafaranga menshi ni nako isa naho ihendaho gato ugereranyije nuko twajya mu kimboteri cyangwa ku isoko tukayora imyanda, ikibahenda kenshi ni urugendo, twaganiriye uburyo bagiye kunoza umushinga akarere kakabafasha bakagana BDF hanyuma bakabona imodoka yabo bakayigurira bagahendukirwa, n'umuturage wacu azabona ifumbire itamuhenze cyane".
Iri tsinda ry'abahinzi b'urubyiruko mu murenge wa Nzige mu karere ka Rwamagana rikora ifumbire mu bishingwe, rigizwe n'abanyamuryango 11 bose bakora umwuga w'ubuhinzi, kugeza ubu ikiro cy'ifumbire bakora, kigarura amafaranga 30 y'u Rwanda ariko ngo baramutse babonye imodoka ibafasha gutunda ibishingwe bikabageraho bidahenze, bazajya bayigurisha amafaranga 15 y'u Rwanda, maze abahinzi bayibone kuri macye.
Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Rwamagana
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


